Ifoto Y’Urwibutso: Umucuruzi wagennye nimero abakiriya be bahagararamo hanze bahanye intera ya Metero 1

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umucuruzi witwa David Kwizera ukorera mu mujyi wa Byangabo mu murenge wa Busogo,mu karere ka Musanze watekereje uburyo bwarinda abakiriya be kwirinda ko hari uwakwanduza mugenzi we Coronavirus,niko kwandika nimero ku muryango we zifite intera ya metero hagati yazo kugira ngo abamugana bahane intera ihagije ibarinda kwanduzanya.

Kwizera yashyizeho ubu buryo bwiza bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana bituma benshi bamushimira by’umwihariko umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko ubu buhanga Kwizera yatekereje ari urugero rwiza kuri bagenzi be kuko guhana intera hagati y’umuntu n’undi bifasha abantu kwirinda gukwirakwiza COVID-19 ,anasaba abandi batanga servisi za ngombwa kumwigiraho.

Yagize ati “Turashimira umucuruzi David Kwizera wo mu karere ka Musanze uburyo yashyizeho bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana. Ni urugero rwiza guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19 Abandi batanga servisi za ngombwa barasabwa kumwigiraho.”

@igicumbinews.co.rw