Ifoto y’Urwibutso: Umudamu w’umuzunguzayi wasinziriye k’umuhanda

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umubyeyi uzunguza imyembe n’amapapayi ku gataro mu mujyi wa Kampala muri Uganda yasinziriye k’umuhanda yegamye ku modoka kubera umunaniro.

Iyi foto yazamuye imvamutima z’abantu benshi bakoresha imbugankoranyambaga muri Uganda bashimangira ko AbaMama ari bantu bkomeye cyane bakora ibishoboka byose  kugirango abana babo babone icyo kurya bityo bagomba guhabwa icyubahiro.

Ibi binajyana n’uburyo abazunguzayi bakubitwa bakanafungwa mu mujyi wa Kampala ikibazo bahuriyeho n’abo mu y’indi mijyi mikuru myinshi y’ibihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Henshi bakubitwa babaziza ko badasora ahandi bakabaziza ko bagaragaza isura mbi mu mujyi ariko bo ntibahwema kugaragaza ko ikibazo baba bafite ari igishoro kidahagije.

PHOTO: Kampala Scoop 

BIZIMANA Desire/Igicumbi News