Ifoto y’Urwibutso: Umugabo bikekwa ko ari we wari akuze cyane ku isi yapfuye

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umugabo wo muri Afurika y’Epfo bikekwa ko ariwe wari ukuze kurusha abandi ku Isi, wapfuye afite imyaka 116.

Uyu mugabo witwa Fredie Blom, ibyangombwa bye by’amavuko bigaragaza ko yavukiye mu Ntara ya Eastern Cape muri Gicurasi mu 1904 nubwo bitigeze bigenzurwa na Guiness des Record, yandika ku bantu baciye uduhigo twinshi ku Isi.

Ubwo yari akiri umwana, umuryango we wose wishwe n’icyorezo cy’ibucurane byibasiye Isi bizwi nka Spanish flu. We yararokotse ndetse arakomeza arokoka intambara ebyiri z’Isi na Apartheid.

Blom mu 2018 yabwiye BBC ko nta banga ryihariye ku kuramba kwe. Ati “Ni ikintu kimwe gusa, Imana. Ifite imbaraga zose. Njye ntacyo mfite.”

Yamaze imyaka myinshi y’ubuzima bwe ari umukozi, bwa mbere nk’umuhinzi nyuma yinjira mu bwubatsi, aza guhagarika kubera izabukuru mu myaka ya 1980.

Umuryango we uvuga ko yapfuye azize urupfu rusanzwe. Ni mu gihe mu byumweru bibiri bishize yari agifite imbaraga zo kwasa inkwi.

@igicumbinews.co.rw