Ifoto y’Urwibutso: Umugabo n’umugore b’abirabura babyaye umwana w’umuzungu

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umugabo n’umugore b’abirabura babyaye umwana w’umuzungu.
Akenshi ntibikunze kubaho ko abirabura babyara abazungu cyangwa se abazungu bakabyara abirabura ariko muri Nigeria byabayeho aho abirabura babyaye umwana w’umuzungu,umugabo n’abandi benshi bahise bemeza ko uwo mugore yaciye inyuma umugabo we.
Ibi byabaye ku muryango wa Ben na Angella bose bakomoka mu gihugu cya Nigeria aho babyaye umwana w’umuzungu.Igihe Ben se w’umwana yageraga mu bitaro aho umwana yavukiye byaramutangaje cyane ubwo yari akubise amaso uwo mwana.
Ntakindi cyahise kiza mu mutwe we uretse gukeka ko umugore we Angella yamuciye inyuma kuko abandi bana babiri babanje kubyara bari abirabura nka se na nyina.
Nyuma yaje kubaza muganga aramusobanurira amwumvisha ko bishoboka ko yabyara umuzungu kandi ari umwirabura ariko bikaba byaba ku muntu umwe muri Miliyoni.
Ibyo ntibyagarukiye aho kuko Ben yanze kubyemera akoresha DNA ashaka kureba neza koko uwo mwana bahuje amaraso,yaje gusanga koko ariwe wamwibyariye umugore we Angella ataramuciye inyuma.
Ibi byabaye nk’igitangaza ndetse bivugisha abantu benshi ku isi binyuze ku mbugankoranyambaga ndetse kugeza ubu bamwe ntibaremera ko icyo gitangaza kibaho.
Iyi nkuru yavuzwe cyane mu minsi ishize.
Ibi ni ibyerekana ko abantu batakagombye kwicana bapfa uruhu bafite,Twahisemo iyi foto nyuma y’uko muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika havuzwe urupfu rw’umwirabura wishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamishije ivi ,igikorwa Abanyamerika batishimiye bakajya mu mihanda bakigaragambya.
@igicumbinews.co.rw