Ifoto y’Urwibutso: Umugore uruhu rwe rwahindutse nk’urwingwe kubera kwitukuza

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umugore wisize amavuta atukuza uruhu rwe rugahinduka nk’urwingwe.

Ni Umugore wo mu gace ka Witbank mu gihugu cya Zambia wahuye n’ububi bwo kwitukuza.

Ni mu gihe abagore benshi bumva ko kugira ubwiza ndese ukuba n’umuntu wubashywe bisaba kwitukuza.

Nubwo hatangwa inama ndetse abantu bagakangurirwa kwirinda kugura amavuta atukuza umubiri ,umubare w’abagore bayagura uriyongera buri munsi.

Umugore witwa Owethu Mlilo ni umwe mu batangabuhamya bo kuvuga uburyo amavuta atukuza agira ingaruka k’umubiri w’umuntu aho yayisize bikarangira ameze nk’inyamanswa.

Avuga ko yayisize ayarangiwe n’inshuti ye.Yagize Ati:”Aya mavuta nayarangiwe n’inshuti yanjye we wari warayisize akagira inzobe icyeye,Nari narisize amavuta yo kwitukuza atandukanye ariko ntibikunde,gusa inshuti imbwira ko ninisiga ayo yisize nzahita mba ikizungerezi”.

Yakomeje agira ati:”Nyiyisiga natangiye kubona ndimo kuba inzobe ariko haciyemo igihe gito mbona ntagiye kuzana ibidomodomo k’umubiri wanjye. Bigitangira byari mu gice gito cy’umubiri ariko uko iminsi yahise byakomeje gufata hose”.

Kuri ubu uyu mugore amaze imyaka ine yivuza ariko yanze gukira akaba agira inama abagore kunyurwa n’uruhu Imana yabahaye kuko kwitukuza birugiraho ingaruka.

Ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byafashe ingamba zo gukumira amavuta atukuza umubiri aho uyafatanywe ahanwa nk’ufite magendu.

Photo:The Southern Daily Zambia

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw