Ifoto Y’Urwibutso: Umugore wa Musenyeri Mbanda wamusohakanye ku ibaraza ku isabukuru ye

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umugore wa Musenyeri Mbanda wamusohakanye ku ibaraza ku isabukuru ye.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryahamije ko abantu bose bagomba kuguma mu rugo, ingendo n’utubari bifungwa mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, bamwe babanza kwibaza aho bazibandwa bazerekeza.

Si ishyano ryari riguye ku bafite ingo zibizihira, n’ubusanzwe bavaga mu kazi bahanya, uwageze mu rugo mbere ugasanga anyotewe no gusanganira mugenzi we.

Sindi butinde ku baryaga ari uko bakoze – dukomeze kubaba hafi, twaratewe buri muntu yimane mugenzi we – cyangwa se ngo ntinde ku bafite ingo zibasharirira, bahise bibaza uburyo bagiye kumara ibyumweru bibiri barebana mu maso ntawe ufite aho ahungira undi, haba mu kazi cyangwa mu kabari.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakomeje gusangiza ababakurikira amasomo bamaze kuvana muri iyi minsi 10 ishize, ukabona amafoto acicikana y’uburyo mu rugo bakorana siporo, bareba filime, bicaye baganira n’urubyaro cyangwa basangira ubuzima, ari nako bacungira hafi aho icyorezo kigana.

Bumwe mu buhamya bwakoze benshi ku mutima ukurikije ibitekerezo babutanzeho, ni ubwa Musenyeri Dr Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero Angilikani mu Rwanda. Yagarukaga ku bihe byiza yagiranye n’umugore we Chantal Mbanda bamaranye imyaka 36 kuko bashyingiranwe mu 1984, bazengurukana mu butumwa mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Congo, Côte d’Ivoire, Zimbabwe na Tanzania.

Ku mugoroba wo Cyumweru yasangije abamukurikira kuri Twitter uburyo umugore we wamutunguye, amusaba kwitegura, akambara bimwe by’umugabo ugiye gusohokana n’urubavu rwe.

Mu butumwa bwe yagize ati “Umugore wanjye yansabye kwambara ngo dusohokane mu ijoro! Ubwo namubwiraga ko bitemewe, yarambwiye ati wowe ambara uyu munsi! Twicaye ku ibaraza ryacu dusohokana ku mugoroba.”

@igicumbinews.co.rw