Ifoto y’Urwibutso: Umugore wahisemo kujya arara iruhande rw’ibicuruzwa bye mu isoko nyuma yuko imodoka zitwara abantu zihagaritswe

Basomyi ba Igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umugore wahisemo kujya arara iruhande rw’ibicuruzwa bye by’ibiribwa nyuma y’uko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihagaritswe muri Uganda.

Ku ifoto uyu mudamu arimo kwitegura kuryama aho arara mu isoko rya Busega.

Avuga ko yahisemo kuharara kubera ko atabona uko ataha kuko akoresha ibirometero birenga 30 aza gucuruza,kandi akaba atareka gukora kugirango abana be bataburara.

Photo: Daily Monitor

BIZIMANA Desire/Igicumbi News