Ifoto y’Urwibutso: Umuhanzi yajyanye ihene ku rubyiniro

Basomyi ba Igicunbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umuhanzi wo muri Uganda Alexander Bagonza[A Pass] watunguranye ajyana ihene ku rubyiniro, ashaka kwerekana ko ari umuhanzi w’ibihe byose, Greatest Of All Time[G.O.AT].

Byari mu gitaramo cya Club Beatz At Home concert, yahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda.

Iki gitaramo cyari kirimo abahanzi batandukanye nka Sheebah, Crysto Panda, Lilian Mbabazi n’abandi bakomeye muri Uganda.

A Pass ku rubyiniro yabanje kunamira Chadwick Boseman wamamaye muri Black Panther; aririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa Ccupa ku Ccupa, Guli Wano, Mummy, Memories yahuriyemo na Lilian Mbabazi, Tuli Ku Bigere, Nkwagala, Kampala, Addicted, Turn Up Di Vibe, Wuuyo, Babylon Bwoy na Didadada.

Icyatunguye abari bakurikiye iki gitaramo ni ukuntu yazanye ihene ku rubyiniro, ashaka kwerekana ko ari umuhanzi w’ibihe byose, ibyo bita Greatest Of All Time[G.O.AT] mu Cyongereza.

A Pass asanzwe azwiho gutebya mu buryo budasanzwe ku buryo benshi mu bakurikirana umuziki wa Uganda icyo avuze cyose bagifata nk’urwenya.

Hari igihe yigeze gutebya avuga ko ashaka kwimukira mu Rwanda kubera ukuntu abafana, nyuma biza kugaragara ko yateraga urwenya.

Mu 2018 yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter yanditseho ko ashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora azaba mu 2021. Yanongeyeho ko ‘Uganda yarize bihagije’ ikeneye guhozwa nawe.

@igicumbinews.co.rw