Ifoto y’Urwibutso: Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yibarutse ariko yanga kuvuga se w’umwana

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umuhanzikazi wo muri  Uganda Juliana Kanyomozi ari kumwe n’umwana yibarutse.

Kuva mu ijoro ryacyeye inkuta nyinshi z’imbunga nkoranyambaga zifite ifoto y’umugore uryamye ku gitanda cyo kwa muganga yambaye imyenda y’ibara ry’ubururu yiyegamije uruhinja mu gituza.

Ni ifoto y’icyamamare mu muziki wa Africa y’Iburasirazuba na Africa yose muri rusange, Juliana Kanyomozi, wanahise avuga ko umwana we yiswe Taj.

Nta makuru menshi yigeze amenyekana ku gutwita kwa Julliana ari nabyo byateye amatsiko abanyamakuru b’imyidagaduro ba Uganda gushaka kumenya se wa Taj maze umunyamakuru wa Big Eye abaza mubyara wa Juliana wari uri kwa muganga ubwo uyu muhanzikazi yibarukaga.

Uyu mubyara wa Juliana yavuze ko uretse Juliana, nyina na Murumuna we nta wundi uzi umugabo babyaranye. Ati” Iryo ni ibanga ry’umuryango”.

Birumvikana ko icyo gisubizo kitanyuze uwari ufite amatsiko yo kumenya se w’umwana wa Juliana. Byatumye wa munyamakuru yinjira mu cyumba Juliana yari arimo, babanza kuganira bisanzwe kuko basanzwe banaziranye.

Nyuma yaje kumubaza se wa Taj, Juliana usanzwe uzwiho gutebya ati” Nzamuvuga igihe hazaba habonetse umuti wa Covid-19″

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza cyane bisa nk’ibizamuyeho uburakari kuri Juliana, maze agira ati “Hari ibibazo byinshi byo gukurikirana birenze kumenya papa w’umwana wanjye”.

Julliana Kanyomozi yibarutse nyuma y’igihe cy’imyaka igera kuri 6 apfushije imfura ye y’umuhungu, ibintu byamusigiye igikomere gikomeye.

Juliana Kanyomozi afatwa nk’umwe mu bahanzikazi beza b’ibihe byose Uganda yagize. Yabonye izuba kuwa 27 Ugushyingo 1980, arasatira imyaka 39 y’amavuko.

Mu gihe amaze mu muziki yasohoye Album nka ‘Nabikowa’, ‘Kanyibwe’, ‘Bits & Pieces’ n’izindi. Azwi mu ndirimbo nka ‘Zaabu’, ‘Twalina Omukwano’ n’izindi.

@igicumbinews.co.rw