Ifoto y’Urwibutso: Umukobwa wa Nelson Mandela yatabarutse

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Zindzi Mandela-Hlongwane umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’epfo Nelson Mandela wapfuye ku myaka 59 nk’uko byemejwe na Nelson Mandela Foundation uyu munsi kuwa mbere.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rwa Zindzi, ikinyamakuru cya leta SABC cyatangaje ko yapfiriye mu bitaro by’i Johanesburg uyu munsi kuwa mbere.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’epfo yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Zindzi Mandela ambasaderi w’iki gihugu muri Denmark.

Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu rivuga ko “bagikusanya amakuru ku rupfu rwe”, bagatangaza ibirambuye nyuma.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Naledi Pandor avuga ko Madamu Zindzi atazibukwa gusa nk’umukobwa w’abantu b’intwari, ahubwo “nk’intwari yaharaniye uburenganzira mu bushobozi bwe”.

Abanyafurika y’epfo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Madamu Zindzi.

Madamu Zindziswa “Zindzi” ni umukobwa wa Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela, yavukiye i Soweto. Kuva mu 2014 yari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark.

Zindzi yapfushije se – Mandela – mu kwa 12/2013, mu kwa kane 2018 apfusha nyina Winnie Madikizela-Mandela.

Madamu Zinzi asize abana bane n’umugabo.

@igicumbinews.co.rw