Ifoto y’Urwibutso: Umukobwa w’uburanga yakoze ubukwe n’umugabo utagira amaguru

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umukobwa wakoze ubukwe n’umugabo ufite ubumuga bw’amaguru.

Samaza Allen umukobwa w’inzobe cyane, muremure, ufite inseko nziza, igara rito ariko bitari cyane, akagira n’amenyo y’urwererane, yanyomoje abavuga ko urukundo nyakuri rutakiriho nyuma yo kwemera kubana akaramata na Serugo Desire ufite ubumuga bw’amaguru yombi. Bombi bahuriye ku kuba ari abakristo. Serugo yamaze gihe kinini aba mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ariko muri iyi minsi ari kuba muri Kenya ari naho yakoreye ubukwe. Ni mu gihe amakuru dufite avuga ko Samaza we yabaga mu gihugu cya Uganda mbere yo kwerekeza muri Kenya muri gahunda z’ubukwe bwe na Serugo.

Aba bombi basezeranye kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye tariki 30 Kanama 2020 wabereye muri Kenya, ubera mu rusengero Mwiki Mountain church.

Nk’uko bigaragara ku ubutumire (Invitation) bw’ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Kuri ubu butumire bakoresheje icyanditswe cyo muri Bibiliya, Indirimbo za Salomo 7: 11 havuga ngo “Ndi uw’umukunzi wanjye kandi urukundo rwe ararungaragariza”.

Ubwo butumire bukomeza bugira buti “Umuryango wa Muragizi Ezekiel uhagarariwe na Apostle Serukiza Sosthene n’umuryango wa Gashindi Ndayisaba Sironi uhagarariwe na Ruratwa John, yishimiye kubatumira mu birori by’ubukwe bw’abana babo SAMAZA Allen na SERUGO Desire, buzaba tariki 30/08/2020 saa munani, gusezerana imbere y’Imana bizabera Mwiki Mountain Garden”.

Amakuru avuga uko uyu musore Serugo Desire yavutse ari muzima, aza kugira ubumuga ari mukuru, birangira bamuciyeho amaguru ye. Bivugwa ko ubu bumuga yabutewe n’amarozi. Ubwo yari afite ubumuga ni bwo yaje kumenyana n’uyu mukobwa barushinze witwa Allen Samaza. Bivugwa ko uyu mukobwa yagiriwe inama n’iwabo yo kubenga uyu musore, ariko arabatsembera ababwira ko nta muntu n’umwe ugomba kumushimira umusore bazabana iteka. Yababwiye ko yahisemo kubana na Serugo Desire kuko ari we musore wanyuze umutima we.

 

Allen yari aherutse kwambikwa impeta

@igicumbinews.co.rw