Ifoto y’Urwibutso: Umunyamakuru wakoze ubukwe

Hejuru ku ifoto ni Umugwaneza Jean Claude Rusakara, wakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umunyamakuru aho Kuri iki cyumweru tariki ya 23 ,Gashyantare 2020, Umugwaneza Jean Claude Rusakara, yakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.

umunyamakuru wa Kigali Today, akaba n’umuhanzi Umugwaneza Jean Claude Rusakara, yakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.

Ni ibirori byabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahabanje umuhango wo gusaba no gukwa, hakaza gukurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, biganjemo abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abandi, na cyane ko uyu munyamakuru Rusakara akunzwe n’abantu benshi.

Gusezerana imbere y’amategeko byo byabaye mu minsi mike ishize.

Photo: Kigalitoday

@igicumbinews.co.rw