Ifoto y’Urwibutso: Umunyeshuri ukomoka muri DR Congo yishwe na Grenade yatewe mu Burundi

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Laurene Muzaliwa umwe mu bapfuye nyuma ya grenade yatewe mu kabari mu Kamenge, mu Burundi.

Abantu bataramenyekana mu ijoro ry’ejo ku cyumweru bateye igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ mu kabari (ikirabo) kari muri zone ya Kamenge mujyi wa Bujumbura.

Laurene Muzaliwa ni umwe mu bantu bapfuye kubera iyo ‘grenade’ yatewe muri ako kabari. Uyu yari umunyeshuri ukomoka muri DR Congo nk’uko bagenzi be babivuga.

Inzego zishinzwe umutekano ntacyo ziratangaza kuri iki gitero, cyakozwe mu gihe habura iminsi 10 ngo u Burundi butore umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru wigenga ukorera i Bujumbura utifuje gutangazwa amazina, yabwiye BBC ko iyi grenade yatewe n’abantu bagambiriye kwica abantu benshi kandi bahise bahunga.

Avuga ko aka kabari gaherereye ku muhanda wa 11 (11ème Avenue) hafi y’aho Zone ya Kamenge ihana imbibi na Cibitoke.

Laurene Muzaliwa yari akigera muri ako kabari

Muzaliwa yigaga mu mwaka wa mbere muri Université Espoir d’Afrique i Bujumbura mu ishami rya ‘science social’ nk’uko Vital Cirhuza uyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyecongo biga muri Congo yabibwiye BBC.

Cirhuza avuga ko muri iki gitondo we n’abandi banyeshuri benshi b’abanyecongo biga i Bujumbura bakoraniye aho Muzaliwa yari acumbitse bari mu gahinda ko kubera urupfu rwa mugenzi wabo.

Ati: “Twamenye ko nijoro yagiye kureba bamwe mu bo mu muryango we barimo nyirasenge na nyirarume n’abandi bari baje ino, abasanga kuri kariya kabari kari mu Kamenge.

“Hatarashira n’iminota itanu ahageze nibwo bahateye grenade, we yahise apfa. Nyirarume ari mu bakomeretse benshi”.

Cirhuza avuga ko bamaze kubwira ibyabaye abahagarariye DR Congo mu Burundi hamwe n’abo mu muryango wa Laurene Muzaliwa, ukomoka mu ntara ya Katanga.

Ati:”Twebwe nka bagenzi be ntakindi twakora, dutegereje icyo abahagarariye Congo mu Burundi n’abo mu muryango we banzura, niba ashyingurwa ino cyangwa bamujyana iwabo”.

Laurene Muzaliwa yari atuye mu Cibitoke mu mujyi wa Bujumbura.

Uyu munyamakuru yabwiye BBC ko bamaze kumenya amakuru ko igipolisi hari abantu cyataye muri yombi bakekwaho uruhare muri iki gikorwa.

Mu Burundi hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida barindwi bashaka kuyobora igihugu, amatora ateganyijwe kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.

@igicumbinews.co.rw