Ifoto y’Urwibutso: Umusatsi wagurishijwe arenga Miliyoni 70 Frw

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umusatsi w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Ame6rika, Abraham Lincoln, wagurishijwe mu cyamunara 81 250$.

Uyu musatsi ureshya na santimetero eshanu wagurishijwe mu cyamunara cyabereye mu Mujyi wa Boston ku wa 12 Nzeri.

Ni umusatsi wakuwe ku murambo wa Abraham Lincoln ubwo wari urimo gukorerwa ikizamini n’abaganga nyuma y’uko yari yamaze gupfa arashwe na John Wilkes Booth wari umusanze mu nzu ikinirwamo amakinamico ya Ford’s Theatre i Washington.

Uyu musatsi ngo wahise uhabwa mubyara w’umugore wa Abraham Lincoln, Dr. Lyman Beecher Todd nyuma uza kugenda uhererekanywa mu bandi bagize umuryango.

Muri Kanama nibwo ikigo gishinzwe ibijyanye na cyamunara muri Boston cyatangaje ko cyashyize ku isoko uyu musatsi ndetse ko abantu bashobora kuwupiganira binyuze kuri murandasi mbere y’uko haba ipiganwa rya nyaryo ku wa 12 Nnzeri.

Iki gihe iki kigo cyashyizeho ko abapiganwa bagomba guhera ku bihumbi 10$, ndetse gitangaza ko giteganya gukuramo agera ku bihumbi 75$.

Nk’uko byari byateganyijwe iyi cyamurana yo ku wa 12 Nzeri yarabaye birangira uyu musatsi uguzwe 81 250$, arenze ayo ba nyiri kuwugurisha bashakagamo.

Ubwo uyu musatsi wagurishwaga, hagurishijwe kandi ibaruwa Dr. Lyman Beecher Todd yari yarawuzingiyemo kuko yari iriho amaraso yavuye kuri uyu musatsi wakuwe mu ruhande Abraham Lincoln yarashwemo.

Abraham Lincoln yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yayoboye iki gihugu kuva mu 1861 kugeza ku wa 15 Mata 1865 ubwo yicwaga arashwe.

@igicumbinews.co.rw