Ifoto y’Urwibutso: Umwe mu bahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda yitabye Imana

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Karasira Juvenal uri mu bahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda, yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho yitabye Imana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize azize uburwayi.

Uyu musaza yitabye Imana afite imyaka 72 y’amavuko. Yitabye Imana ku wa gatanu w’icyumweru gishize, yari amaze igihe kinini arwaye. Uyu munsi nibwo yashyinguwe.

Karasira yari mu itsinda ryamaze imyaka itandatu mu murimo utoroshye wo guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

Umushinga wo gushyira mu Kinyarwanda Bibiliya wari urimo abantu benshi bari mu byiciro bine, barimo abasobanura bwa mbere, bagaha icyiciro cya kabiri kigenzura ibyo bakora, bigakomeza byagera ku cyiciro cya kane bose bagahura.

Karasira yari mu bahanga bayiteguye .

Bivugwa ko ariwe wahimbye amwe mu magambo y’Ikinyarwanda yanditse mu bitabo by’ibisigo n’ubuhanga birimo Mwene Siraki, Indirimbo ihebuje, Umubwiriza, Imigani n’ibindi.

Ngo yari umusaza w’umuhanga utuje kandi uvuga make akaba inararibonye mu ihinduranyandiko cyane cyane iza Kiliziya.

Umushinga wo gushyira Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda watangiye mu 1984 urangira mu 1990.

Karasira asize umugore n’abana umunani n’abuzukuru 13.

@igicumbinews.co.rw