Ifoto y’Urwibutso: umwiraburakazi ikinyamakuru cyamukuye ku ifoto yifotoranyije n’abazungu

Bakunzi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umugandekazi wakaswe ku ifoto yari yifotoranyije n’abazungu. Hejuru ku ifoto hamwe yari ariho ahandi bamukuraho.

Umugandekazi Nakate Vanessa usanzwe ari impirimbanyi mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe yashinje Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, irondaruhu nyuma yo kumukata mu ifoto yari yafatanye na bagenzi be b’uruhu rwera.

Ni ifoto yafashwe ku wa Gatanu nyuma y’ikiganiro izi mpirimbanyi zagiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inama ya World Economic Forum zari zatumiwemo i Devos mu Busuwisi.

Umwimerere w’iyi foto ugaragaza Nakate ku ruhande rw’ibimoso ari kumwe na bagenzi be Greta Thunberg, Loukina Tille, Luisa Neubauer na Isabelle Axelsson.

Gusa mu nkuru Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byashyize hanze yaherekejwe n’ifoto igaragaramo abantu bane Nakate bamukuyeho.

Nyuma yo kutanyurwa n’iki gikorwa, Nakate Vanessa abinyujije kuri Twitter yashyize hanze amashusho y’iminota 11 avuga ko atumva impamvu yakuwe muri iyi foto.

Ati “Nakuwe muri iyi foto! Kubera iki ? Ntimwasibye ifoto gusa, mwasibye umugabane. Ariko ndi umunyembaraga kurenza ikindi gihe cyose.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Nakate abakoresha Twitter bagaragaje kutishimira ibyakozwe na AP maze bayisaba gusiba iyi foto igashyiraho iy’umwimerere.

Mu batishimiye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS, Winnie Byanyima wagize ati “ Vanessa Nakate unteye ishema, ku bwo kuyobora ihuriro ry’abantu bato rirwanya imihindagurikire y’ibihe muri Uganda na Afurika, ntewe ishema no kunenga kwawe kutarimo ubwoba. Irondaruhu riracyariho mu bitangazamakuru mpuzamahanga, komeza kurwana.”

@igicumbinews.co.rw