Ifoto y’Urwibutso: Undi mwirabura yapfuye Polisi imutsikamiye
Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umwirabura wapfuye atsikamiwe n’Umupolisi.
Umwirabura w’umugabo utitwaje intwaro yapfiriye muri leta ya New York nyuma yuko polisi imwambitse icyo kumupfuka mu maso no mu mutwe ikamurambika hasi yubitse inda ku muhanda mu gihe cy’iminota ibiri, nkuko amashusho ya ‘camera’ umupolisi yari yambaye abigaragaza.
Daniel Prude wari ufite imyaka 41, yari afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ubwo polisi yamutsikamiraga mu kwezi kwa gatatu.
Hashize icyumweru nibwo yapfiriye mu bitaro, ariko ubu ni bwo iyi nkuru igiye ahagaragara nyuma yuko umuryango we ukoresheje ikiganiro n’abanyamakuru.
Urupfu rwa Bwana Prude rwabaye amezi abiri mbere yuko iyicwa rya George Floyd riteza uburakari muri Amerika no mu bice bitandukanye ku isi.
Ku itariki ya 23 y’ukwa gatatu, Joe, umuvandimwe wa Prude, yahamagaye polisi yo mu mujyi wa Rochester ubwo Prude yari afite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa gatatu, Joe yagize ati: “Nahamagaye kuri telefone ntabariza umuvandimwe wanjye ngo abone ubufasha, ntabwo byari ukugira ngo anigwe”.
“Ni ikihe gihano cyabo? Mwishe umwirabura w’umugabo utabarwanya. Ufite umuhungu abereye se, ufite uwo abereye umuvandimwe, ufite uwo abereye sewabo”.
Bwana Prude w’i Chicago wakoraga mu nzu ihunikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt) akaba na se w’abana batanu, yari yagiye gusura uwo muvandimwe we ubwo yapfaga.
‘Reka gucira’
Amashusho ya ‘camera’ yari ku mubiri w’umupolisi yabonetse bisabwe hakurikijwe itegeko ryo gusaba amakuru muri leta.
Agaragaza Bwana Prude wirukankaga mu mihanda yambaye ubusa kandi hagwa urubura rucye, mbere yuko polisi ihagera, akaryama nta ntwaro afite ubwo polisi yamutsikamiriraga hasi.
Iyo videwo igaragaza ko Bwana Prude ako kanya yahise akurikiza ibyo yasabwaga ubwo abapolisi bari bahageze, bamutegeka kuryama hasi agashyira amaboko inyuma mu mugongo we.
Yumvikana agira ati: “Ni ikintu cyumvikana, ni ikintu cyumvikana”.
Agaragara ahangayitse, akanyuzamo agakoresha amagambo akarishye abwira abapolisi bamuzengurutse ndetse agacira, ariko nta na hamwe agaragara abarwanya mu buryo bw’imbaraga z’umubiri, nkuko iyo videwo ibigaragaza.
Bwana Prude yabwiye abapolisi ko yanduye coronavirus, nuko bamushyiraho icyo kumupfuka mu maso no mu mutwe, ubusanzwe kigenewe kurinda abapolisi kugerwaho n’amacandwe y’abacyekwaho icyaha.
Umupolisi umwe agaragara akoresha ibiganza byombi mu kumuhatamo mu mutwe icyo cyo kumupfuka, umupolisi akumvikana avuga ati: “Reka gucira”.
Nyuma yo kureka kwinyeganyeza agatuza, umupolisi umwe agira ati: “Arumva akonje cyane”.
Byafashe ‘amezi’ ngo videwo isohoke
Abaganga bagerageza kumuzanzamura mbere yuko ashyirwa mu modoka y’imbangukiragutabara (ambulance).
Nyuma y’icyumweru, ku itariki ya 30 y’ukwa gatatu, yakuweho ibyo kugerageza kumuzanzamura, bigaragara ko ibye byarangiye.
Umunyamategeko w’umuryango we yavuze ko impamvu urupfu rwe rutatangajwe mbere ari uko byabafashe “amezi” kugira ngo polisi isohore iyo videwo y’uko byagenze.
Mu itangazo yasohoye, umushinjacyaha mukuru wa leta ya New York yavuze ko urwo rupfu ari “akaga”, avuga ko hari gukorwa iperereza. Abapolisi babigizemo uruhare ntabwo bahagaritswe ku kazi.
Raporo yo kwa muganga igaragaza icyateye urupfu rwe, yabonywe n’ikinyamakuru Democrat and Chronicle cyo mu mujyi wa Rochester, ivuga ko urupfu rwa Bwana Prude ari ukwica umuntu kwatewe n'”ibibazo byo guhera umwuka kubera gutsikamirwa”.
Iyo raporo yo kwa muganga inavuga ko PCP – ikiyobyabwenge gikaze gituma umuntu atekereza ibintu nkaho byabayeho – ari kimwe mu bibazo yagize.
Nkuko icyo kinyamakuru kibitangaza, polisi y’i Rochester yateye umwuka w’urusenda n’intete z’urusenda ku bigaragambyaga ejo ku wa gatatu hanze y’inyubako Public Safety Building y’urwego rwo gucunga umutekano.
@igicumbinews.co.rw