Ifoto y’Urwibutso: Urusengero rwo muri Kenya rwubakishije amabati rufite amateka ababaje

Uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’urusengero rwo muri Kenya Rwubakishije amabati,Kuri iyi foto haragaraho Pasiteri Karanja umupasiteri w’uru rusengero ndetse n’umugore we.

Uru rusengero rufite amateka ababaje rwamenyekanye cyane ubwo tariki ya 1,Mutarama,2008, aho abantu 35 batwitswe barapfa ubwo bari bahungiye muri uru rusengero rwitwa Kenya Assemblies of God Faith Church ruherereye mu gace ka Kiambaa, mu gihugu cya Kenya ,icyo gihe byari mu gihe cy’imyivumbagatanyo yakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yari yabaye muri 2007.

Nyuma y’inyaka 12 uru rusengero rutwitswe abaruhungiyemo bose bagapfa  bahise bashyingurwa hafi yarwo kuri ubu imva zabo zajeho ibihuru, abari bahaturiye abenshi bagize ubwoba barahahunga ndetse inkuru yaho yagiye yibagirana.

Abantu bacye basigaye muri ako gace bagiye bashaka kubaka urusengero kuko rwari rwarahindutse umuyonga bikanga kubera amakimbirane  ashingiye ku moko yakomeje kuharangwa hagati y’abaKalenjin n’abaKikuyu bahatuye.

Umwaka ushize abahaturiye bakomeje inzira y’ubwiyunge kandi babigeraho ubundi Pasiteri Paul Karanja uturiye ahari urusengero ahita ashaka amabati arongera ararwubaka ndetse abantu batangira no gusenga icyanejeje abantu kurushaho nuko nyuma y’imyaka 12 abakirisitu bongeye kuhateranira mu masengesho asoza umwaka.

Abasengera muri uru rusengero babazwa nuko kuva bongera kurusengeramo nta banyapolitike bari bahaza kandi aribo bagize uruhare mu mahano yarubereyemo.

Photo: The Star Kenya

@igicumbinews.co.rw