Ifoto y’Urwibutso: Urwanya ubutegetsi bwa Uganda wapfuye mu buryo butavugwaho rumwe

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka rya People Power rihagarariwe na Bobi Wine, wapfuye mu buryo bwa mayobera.

Yitwa Rita Nabukenya,  kuri uyu wa mbere byatangajwe ko yapfiriye mu mpanuka ya moto mu gace ka Nakawa, mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda nubwo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, uhagarariye People Power political movement avuga ko yishwe na Police nyuma y’amasaha macye Polisi yanze ko bakorera inama kuri hoteli yitwa Pope Paul Memorial.

Bobi wine mu butumwa yashyize ku mbugankoranyambaga ze yagize ati:”ni umunsi w’akababaro! Birongeye,Polisi yishe umwe mu bayobozi ba People power Movement. Police yabonye Rita Nabukenya yambaye umupira uriho amabara ya People Power  ari kuri moto imodoka ya police iramukurikira kugeza bamwishe.

Ibi ariko byavugurujwe na Luke Owoyesigyire wungirije umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu mujyi  wa Kampala mu itangazo rigenwe abanyamakuru yavuze ko Nabukenya, umuturage wa gace kitwa Bunamwaya, muri Kampala yishwe n’impanuka ya moto.

Oweyesigyire, avuga ko uyu mukobwa yahanutse kuri moto agapfa nyuma yuko yari ari kuri moto ikagongana n’indi .

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba ko haba iperereza ry’imbitse kugirango hamenyekane icyamwishe.

Photo:Ritah Nabukenya/Facebook 

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw