Ifoto y’Urwibutso: Wa mukobwa abajura baherutse gukubita bakanamwiba yashumbushijwe

Bakunzi ba igicumbinews.co.rw twabahitiyemo ifoto ya Tuyisenge Jeannette uri hejuru ku ifoto arimo kwakira ibikoresho nyuma yo kwibwa.

Isosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yashumbushije Tuyisenge Jeannette uheruka kwamburirwa i Remera mu Karere ka Gasabo, akanahohoterwa n’abajura babiri barimo umwe warashwe na Polisi arimo kuyirwanya yanga gufatwa.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo MTN Rwanda yasubije Tuyisenge amafaranga yambuwe, imuha Smatphones ebyiri na Kiosque yo kujya acururizamo. Ubusanzwe Kiosque za MTN Rwanda zihabwa umuntu ufite igishoro kiri hejuru y’ibihumbi 500 Frw.

MTN ifashishe Tuyisenge mu gihe ejo Polisi yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias araswa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano.

Bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge, i Remera ku wa 23 Gashyantare 2020, biza kumenyekana binyuze ku mashusho yafashwe na camera zo ku nyubako.

Photo: MTN

@igicumbinews.co.rw