Ifoto y’Urwibutso: Wa musore warohoye umwana ari kumwe nawe hamwe na Meya wa Nyarugenge
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 06 Gashyantare 2020 yakiriye umusore uherutse kugaragara akora igikorwa cy’ubwitange arohora umwana muri ruhurura.
Nubwo igicumbinews.co.rw ifite amakuru avuga ko abayobozi b’uturere mu mujyi wa Kigali bavuyeho.
Uwo musore witwa Bunani Jean Claude yagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga atabara umwana wari waheze muri ruhururura mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agiye gutwarwa n’amazi.
Bunani Jean Claude yaje ari kumwe n’umwana yarokoye witwa Jackson Gatego. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye Bunani amugenera n’impano ku giti cye kubera igikorwa yakoze ndetse amumenyesha ko ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje kumufasha kubona imirimo yakora agakomeza kwiteza imbere.
Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge witwa Dr William Birahira ufite ivuriro ryitwa Polyclinique de l’Etoile mu mujyi wa Kigali ni we wiyemeje gushimira uwo musore amuha akazi.
@igicumbinews.co.rw