Ifoto y’Urwibutso: Yagiye kwiba mu rugo rw’umunyamakuru ahita agwa agacuho asinzirirayo

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo  ifoto y’umusore wo muri Tanazania watawe muri yombi nyuma yo kujya kwiba mu rugo rw’umunyamakuru akaza kugwa agacuho agahita asinzirira mu modoka yaho.

Iri sanganya ryabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere, Ribera mu rugo ry’umunyamakuru ukorera  ITV Zanzibar witwa Farouk Karim.

Uyu munyamakuru abwira East Africa Radio, uko byagenze yavuze ko umujura yasimbutse igipangu akagwa mu rugo rwe ruherereye ahitwa Fuoni muri Zanzibar akiba inkweto n’imyenda.

Nyuma yo kwiba ibyo bikoresho yahise ajya mu modoka yari iparitse aho mu mbuga ahita ayisinziriramo.

Farouk yaje kubyuka atungurwa no kubona umuntu atazi yasinziririye mu modoka ye.

Photo: East Africa Radio 

BIZIMANA Desire/Igicumbi News