Ifoto y’Urwibutso:Abapolisi bari mu Kiliziya muri gahunda ya Gerayo Amahoro

Bakunzi bacu uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Kiliziya Gatolika aho batangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu Kiliziya zose zo mu Rwanda hagamijwe gukangurira abaturage kugenda neza mu muhanda no gukumira impanuka.

Byabaye kuri iki Cyumweru mu Kiriziya zitandukanye zo hirya no hino mu turere tw’u Rwanda.

Mu Ntara y’Iburasirazuba ubwo bukangurambaga bwatangirijwe muri Paruwasi Katedarale ya Kibungo iherereye mu Karere ka Ngoma.

Ku ifoto Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ufite mikoro, ACP Hatari Emmanuel  ari kumwe n’abandi ba polisi babiri mu Kiliziya yashimiye ubufatanye bwiza burangwa hagati ya Polisi na Kiliziya Gatolika, asaba abaturage kwitwararika mu gihe bari kugenda mu muhanda.

Yibukije abafite abana kujya babafata bakabakomeza kuko iyo babacitseho gato bishobora guteza impanuka. Yasabye abaturage kudashyira igitutu ku bamotari cyangwa abanyonzi mu gihe batwaye kuko bishobora guteza impanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko mu mezi atatu ashize mu Burasirazuba impanuka zagabanutseho 11%.

Ati “Kiliziya Gatolika ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’Igihugu, tukimara kubagaragariza ko impanuka ziri mu byica abantu benshi abandi bakamugara, yafashe iya mbere mu kugira icyo ikora kugira ngo ubu bukangurambaga bugere ku bantu benshi.”

@igicumbinews.co.rw