Ifoto y’Urwibutso:Umwana w’imyaka 13 ushakira imibereho barumuna be b’impanga b’amezi 10 nyuma nyuko ababyeyi babo babataye mu nzu bonyine
Bakunzi ba igicumbinews.co.rw nkuko buri munsi tubahitiramo ifoto ibirimo kugarukwaho cyane ku mbugankoranyambaga .Uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umwana urera barumuna be b’impanga nyuma yuko se na nyina babataye mu nzu bonyine.
Hari igihe mu buzima umuntu ahura nibyo atateganyaga mu buzima,Mu gihe hari ababyeyi bihakana abana cyangwa bakabata,Hari umwana w’imyaka cumi n’itatu urera barumuna be b’impanga babiri bafite amezi icumi nyuma yuko bisanze mu nzu bonyine ababyeyi babataye.
Shafik Ssekatawa ni umwana ukomoka mu gihugu cya Uganda abayeho mu buzima bugoranye bwo gushaka icyo arya akanagaburira barumuna be ndetse akanishyura icumbi batuyemo.
Uyu mwana w’imyaka 13 amara umunsi wose ashakisha ibyuma byakoreshejwe abenshi bakunda kwita inyuma cyangwa ijyamani akabigurisha kugirango abone icyo atungisha abavandimwe be, iyo yabibuze akora akazi ko kuvomera abaturanyi aho ku ijerekani imwe bamuha amashilingi ya Uganda magana atatu(300UGX) angana n’amafaranga mirongo irindwi na tanu y’amanyarwanda (75 Frw).
New Vision dukesha iyi nkuru yaganiriye na Shifik avuga ko iyo hagize amafaranga abona agura icyo kurya akagisangira n’abavandimwe be.Yagize ati:“Iyo mbonye amafaranga, mbagurira umugati ,inanasi nkabatekera n’icyayi cya mukaru bakabyiririrwa ariko iyo nabuze amafaranga inzara iratwica”.
Ssekatawa Shafik niwe mfura mu muryango w’abana batatu , aravuga ko yamenye agaciro ko gukora cyane mu buzima bwe . Avuga ko Mama we yamubuze kuri Noheli y’umwaka ushize kuva icyo gihe n’ahandi arongera kumubona . Papa we nawe mbere yari yarabatanye na nyina ajya muri Sundan ntiyongeye kugaruka.Ati:”Mama yadutaye mu nzu twenyine kuri Noheli. Uwo munsi n’abaturanyi baduhaye ibiryo,iyo abana barwaye nsaba abaturanyi imiti”.
Kuri ubu nyir’inzu babamo y’icyumba kimwe n’uruganiriro yabasabye kuyivamo kuko ayikeneye.
Uyu mwana asaba abagiraneza ko babafasha bakabona aho batura ndetse agasaba na Mama we kugaruka mu rugo,ni mugihe abayobozi b’inzego z’ibanze zaho batuye basaba Abavandimwe b’ababyeyi ba b’abana kubitaho.
Photo:New Vision:
BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw