Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyazamutse

Urwego rw’Igihugu Ngenzura Mikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli (essence) kizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane, litiro imwe ari Frw 987.

Itangazo rya RURA guhera ku wa Kane tariki ya 07 Mutarama 2021, igiciro cya essense na mazutu byahindutse.

Litiro ya essence ntigomba kurenga Frw 987, mu gihe Mazutu Litiro yari Frw 962.

RURA yatangaje  ko byatewe n’ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro byagenderwagaho byaherukaga gutangazwa tariki 3 Ugushyingo 2020, icyo gihe litiro ya essence yari yashyizwe ku Frw 976 naho litiro ya mazutu ari Frw 923.

@igicumbinews.co.rw