Igisa nko guhirika k’ubutegetsi Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Saadate

Abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports FC mu myaka ishize, bagarutse muri komite nyobozi y’iyi kipe, nyuma yo gushyiraho komisiyo ngishwanama yunganira ubuyobozi bwa Sadate.

Kuri uyu munsi, nibwo hakozwe inama y’igitaraganya yahuzaga bamwe mu bayoboye ikipe ya Rayon Sports FC, yari igamije gushaka umuti w’ibibazo iyi kipe imazemo iminsi.

Iyi komite nyobozi y’agateganyo ya Rayon Sports FC, iyobowe n’abayihozemo mbere yuko ifatwa na Munyakazi Sadate.

Komite nyobozi y’agateganyo cyangwa se komisiyo ngishwana, ikaba yambuye inshingano Sadate by’agateganyo hagamijwe gukemura ibibazo biri muri iyi kipe, ariko Sadate akaba akiri umuyobozi w’iyi kipe kugeza ubwo hazatorwa indi komite nyobozi y’iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko aka kanama gakomeza gukorana bya hafi na komite nyobozi yari isanzwe iyobowe na Munyakazi Sadate n’abandi bafatanyaga.

Ubutumwa Rayon Sports yacishije k’urukuta rwa Twitter Yayo.

 

Mu gihe Munyakazi Sadate yajurira igihano yaraye ahawe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA ( icyemezo cyo kumara amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru) ntihagire igihinduka ku bihano bye, komite nyobozi ya Rayon Sports FC izaba iyobowe by’agateganyo na Muhire Jean Paul usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports FC.

 

Gacinya ari mu kanama ngishwanama

Komisiyo ngishwanama igizwe na:

Muhire Jean Paul: Perezida

Gacinya Denis: CEO

Dr Rwagacondo Emile

Muvunyi Paul

Muhirwa Prosper

Paul Ruhamyambuga

Ntampaka Theogène

 

Muvunyi yari aherutse kuvuga ko ari kumwe na Sadate

 

Prosper (uri hagati) agarutse muri Rayon

 

Sadate ntiyahiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon

Iyi komite nyobozi y’agateganyo, ikaba igiye kuba iyobora by’agatenyo, mu gihe iyi kipe imaze iminsi irimo byinshi bitumvikanwaho n’ubuyobozi ndetse n’abakunzi bayo.

Ibi bije, nyuma yuko Munyakazi Sadate yahanwe na Ferwafa akabwirwa ko agomba kumara amezi 6 atagaragara mu bikorwa byose bya siporo.

Ikindi cyari giherutse kuvugwa, ni uko Sadate yatowe kuyobora iyi kipe kandi atari umunyamuryango wayo, ibontu binyuranyije n’icyo sitati (status) y’umuryango wa Rayon ivuga.

Amakuru agera ku Igicumbi News aravuga ko kuba Saadate ahawe ibihano nubwo yabijuririra agatsinda ari mwanya kuri bano bagabo bahoze  muri Rayon wo kumwigiza yo nubwo bagaragaza ko ntaho agiye.

@igicumbinews.co.rw