Igisasu cyakomerekeje abanyeshuri barindwi.

Mu gihugu cya Somalia , mu murwa mukuru w’iki gihugu Mogadishu, igisasu cyaturikiye hafi y’ikigo cy’ishuri cya Mocasir gikomeretsa  abanyeshuri bagera kuri barindwi.

Umuyobozi w’iki kigo bwana Yusuf Hussein, niwe wabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters  ko icyo gisasu cyakomerekeje abanyeshuri barindwi kikanasenya ibyumba by’amashuri.

yagize ati:”igisasu cyakomerekeje abanyeshuri barindwi, ibyumba by’amashuri birasenyuka , ndetse n’imodoka zitwara abanyeshuri zangirika bikomeye.

Polisi yo muri iki gihugu yari yatangaje ko,  icyo gisasu cyahitanye abantu bagera ku munani n’abandi 23 bakomeretse bikomeye , bikaba biri gukekwa ko icyo gisasu cyaturikijwe na Al-shabab, ndetse ngo icyo gitero kikaba cyari kigambiriye kugirira nabi abakozi b’Umuryango w’abibumbye.  

About The Author