Igisubizo cya RURA ikomeje kotswa igitutu ngo igabanye ibiciro by’ingendo

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko barakomeza gukora n’izindi nzego harebwa ubundi buryo abaturage bakoroherezwa, gusa ngo ibiciro ntibigiye kuvugururwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA,yasobanuye ibyashingiweho ngo ibiciro by’ingendo bivugururwe ndetse yemeza ko bitazahindurwa kuko byakoranwe ubushishozi.

Yagize ati “Turumva uburemere bw’ibibazo bihari byatewe na Covid-19 birimo n’ubukene.Turashaka igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga.Ikindi twarenzaho turi kuganira n’inzego zinyuranye kugira ngo dushaka ubundi buryo bushoboka bwafasha wa muturage kugira ngo adakomeza kuremererwa cyane.

Uyu munsi sinavuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko tuba twarabyizeho,tuba twaragenzuye,twarakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari,BNR,n’izindi.Ikibazo ntabwo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo biriho ubushobozi bukeya.Turashaka gufasha umuturage ngo ataremererwa cyane.

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Mu banyarwanda bagaragaje ko ibi biciro bibangamye harimo Depite Dr.Habineza Frank wavuze ko RURA yabishyizeho mu rwego rwo kurengera abashoramari.

Ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Umuhanzi Clarisse Karasira, nawe yanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe neza na Perezida Kagame,abantu badakwiriye gutunguzwa ibiciro by’ingendo nkuko RURA yabigenje.

Yagize ati “Muri uru Rwanda rufashanya ruyobowe neza na Nyakubakwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”

RURA yahise isubiza ubu butumwa bwe,ko ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.

Yakomeje iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi & dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”

Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya Guma mu rugo,ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.

@igicumbinews.co.rw