Igitangaza: Umuntu byakekwaga ko yamaze gupfa yongeye guhumeka

Umugabo w’imyaka 45 witwa Michael Knapinski yasubiranye ubuzima nyuma yo kumara iminota 45 umutima we wahagaze, aho abe bari batangiye kwihanagura bumva ko bamubuze byarangiye.

Michael yuriraga umusozi w’i Washington uzwi nka Mount Rainier, yawuvanyweho yagagaye ajyanwa kwa muganga igitaraganya mu Bitaro bya Harborview Medical Center biri mu Mujyi wa Seattle. Abaganga bagerageje kumuzahura, kugira ngo umutima we wongere gutera, baza kubigeraho hashize iminota 45.

Dr. Jenelle Badulak ukora muri ibyo bitaro mu Ishami ryita ku Ndembe, yatangaje ko uwo mugabo yagarutse mu buzima nyuma y’uko umutima we wari wahagaze gusa ati “ntabwo ari igitangaza, ni siyansi”.

Uyu mugabo yari yagiye kurira imisozi yo muri Pariki y’Igihugu, aza gufatwa n’ubukonje bwinshi bwari buhari, abashinzwe umutekano baza kumubona ubuzima bwarangiye bamujyana kwa muganga.

Abaganga batangaje ko ubwo yagezwaga mu bitaro umubiri we wari wakonje bidasanzwe ndetse umutima we uhita uhagarara. Gusa ngo nta gikomere na kimwe yari afite ndetse bikagaragara ko amaraso akiri gutembera nibwo ako kanya abaganga bahise bamushyira ku mashini zigamije kuzahura umutima we.

Iyo mashini bamushyizemo yamufashaga gusa n’ikura amaraso mu mubiri ikongera ikayanyuza mu yindi hanyuma ikongera ikayohereza mu mubiri we.

Ubwo buryo bamuvuyemo bwatangiye gukoreshwa mu 2013, ntabwo biba ari ihame ko bushobora gutuma umuntu agaruka mu buzima ariko kuri iyi nshuro bwarokoye uyu mugabo.

 

Michael Knapinski yagarukanye ubuzima nyuma y’iminota 45 umutima wahagaze
@igicumbinews.co.rw