Igitego cya Sugira cyatumye umukozi wa Hotel ajyanwa mu bitaro

Mu karere ka Musanze ntara y’Amajyaruguru umukobwa ukora muri Hotel ya Musanze Caves yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu Amavubi anyura mu kirahure cy’urugi akomereka bikomeye bituma arara mu bitaro.

Muri iyi Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3-2 havuzwe inkuru y’incamugongo y’umukozi wari ugiye kuhatakariza ubuzima.

Danny Vumbi yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukozi yagize ikibazo nyuma y’igitego cya gatatu Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze Togo.

Igitego cya Sugira Ernest cyahise gihesha itike u Rwanda rwinjira muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’amakipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN.

Ubwo iki gitego cyajyagamo uwo mukozi ibyishimo byamurenze, mu kwishima yisanga yanyuze mu kirahure cy’umuryango w’iyi Hotel, ibyari ibyishimo bihinduka amarira.

Danny Vumbi yagize ati “Byatewe n’igitego cya Sugira Ernest, umukozi wacu muri Musanze Caves Hotel yanyuze mu kirahuri cy’umuryango atakibonye arakomereka cyane.”

Uyu mukozi yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho, amakuru aturuka muri Musanze Caves Hotel ahamya ko nubwo akiri kwa muganga yatangiye koroherwa.

 

Ikipe y’Igihugu Amavubi yahaye ibyishimo Abanyarwanda nyuma yo gutsinda Togo

 

Igitego cya Sugira Ernest nicyo cyatumye umukozi wa Hotel i Musanze yinjira mu kirahure arakomereka

 

Musanze Caves Hotel ya Danny Vumbi niyo yabereyemo iyi mpanuka

 

Ibyishimo by’uyu mukozi byatumye yinjira mu kirahure cy’urugi aragishwanyaguza

 

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, uyu mukozi ari koroherwa
@igicumbinews.co.rw