Igiti cy’imbuto cyateje imyigaragambyo

Impirimbanyi zo kurengera ibidukikije muri Kenya zishimiye itegeko rya perezida ribuza gutema igiti bivugwa ko kimaze imyaka 100 cyari kigiye gutemwa kubera umuhanda uri hejuru y’uwundi uri kubakwa.

Impirimbanyi zimaze ibyumweru zigaragambya zamagana itemwa ry’ibiti biri mu murwa mukuru ahari kubakwa umuhanda wa 27Km uzaba uri hejuru y’uwundi ugamije kugabanya umubyigano w’imodoka i Nairobi.

Iki giti cy’imbuto bita ‘fig’ cyangwa ‘figuier’ kiri hagati mu muhanda wa Waiyaki Way mu burengerazuba bwa Nairobi, abashinzwe ibikorwa remezo bari bagishyize mu bigomba gutemwa.

Gusa iki si igiti nk’ibindi, kirazwi cyane aho kiri kuko bivugwa ko kimaze imyaka igera ku 100.

Imyigaragambyo y’impirimbanyi yatumye abategetsi ba Nairobi bavuga ko kizarandurwa bakagitera ahandi ho kukibungabunga.

Nabyo ntibyari bihagije ku baharanira ubusugire bwacyo.

Ku wa gatatu, Maj Gen Mohammed Badi, ukuriye urwego rwa Nairobi Metropolitan Services ishinzwe ibikorwa remezo by’umujyi, yasohoye itegeko ryatanzwe na Perezida Uhuru Kenyatta rivuga ko;”Ibikorwa by’iterambere byose bizakorwa hano bitagomba gukora kuri iki giti”.

Yavuze kandi ko icyo giti ari “ikirango n’umurage w’umuco n’ibidukikije bya Kenya.”

Bamwe mu mpirimbanyi bahise batangaza ibyishimo byabo ko icyo baharaniye bakigezeho.

Kompanyi y’Abashinwa yatangiye kubaka umuhanda uzaba uteretse hejuru y’inkingi zishinze, uri hejuru y’umuhanda mugari uva ku kibuga cy’indege ugana mu burengerazuba.

Bwana Badi yabwiye abanyamakuru ko bazavugana n’abari kubaka uwo muhanda ngo ntibazakore kuri icyo giti.

Yavuze kandi ko kizubakirwa uruzitiro kugira ngo bakirinde kandi abantu bakomeze kwishimira ubwiza bwacyo no kukibona.

@igicumbinews.co.rw