Ikiganiro cyihariye na Kapiteni wa AS Kigali Ntamuhanga Tumaine Tity

“Burya AS Kigali yabuze ubunararibonye kugirango ibashe kugera mu matsinda y’irushamwa ya Confederation Cup”., ibi byatangajwe na Kapiteni wa AS Kigali Ntamuhanga Tumaine Tity mu kiganiro kihariye yahaye Igicumbi News.

Tity avuga ko AS Kigali nyuma yuko itabashije kugera mu matsinda muri iyi mikino ngo ikiyiraje inshinga ( intego ) yayo ni ugutwara kimwe mu bikombe bikomeye bikinirwa imbere mu gihugu cy’u Rwanda. Ati: “Byaratubabaje cyane kuba tutarabashije kugera nibura mu matsinda kuri twe kuko yari intego twari twarihaye gusa aho twageze naho ntabwo hari habi cyane, habuze amahirwe no kuba tutari tumenyereye amarushanwa nyafurika (Experience) cyane mu mukino twasezerewemo na SC Sefaxien yo muri Tunisia”.

“Tugitangira uyu mwaka w’imikino twihaye intego yo kuzagera mu matsinda no gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu , Ubu rero tugomba kugaruka mu kibuga twashyizemo imbaraga zose dufite nk’ikipe kuko tumeze nk’intare ya komeretse kugirango byibuze dushimishe ubuyobozi bwacu budahwema kutuba hafi ndetse n’abakunzi bose ba AS Kigali, maze tubaheshe nibura kimwe mu bikombe bikinirwa hano imbere mu gihugu maze tubibagize agahinda twabateye ko kuba tutaragejeje ikipe mu matsinda y’imikino nyafurika.

Tity Yakomeje yibutsa abakunzi ba AS Kigali ko urugamba rukomeje ko kandi ni bafatanya bazagera ku ntego bifuza. Ati: “Ikindi kandi nk’ubutumwa twagenera abakunzi ba AS Kigali nuko urugamba rukomeje, kandi tuzakora neza, twongera kwibutsa abasiporotifu bose n’abanyarwanda bose kwirinda Covid-19 kuko ni icyorezo gihangayikishije isi, dukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi tuzabigeraho”.

AS Kigali nyuma yo gusezererwa na SC sefaxien mu irushwanwa ny’Afurika ntigere mu matsinda, intego ubu bafite ni ugutwara igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy ‘amahoro dore ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, biteganyijwe ko isubukurwa mu mpera y’uku kwezi turimo kwa Werurwe 2021.

NIYONIZERA Emmanuel Moustapha/Igicumbi News