Ikiganiro n’umuhanzi Atamba Foster uri muri Uganda

Umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Atamba Foster uherereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yagiranye ikiganiro kigufi na Igicumbi News, avuga ko agiye gukora indirimbo nshya ndetse afite n’inzozi zo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye mu rwego rwo kuzampura impano ye.

Atamba Foster yavuze ko Ishyangaryera uba muri Kenya ariwe muhanzi bagiye gukorana indirimbo. Ati: “Ayo makuru ni impamo nibyo nitwa Atamba Foster, mvuka mu Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Nyagatare, ariko nkorera umurimo w’ubuhanzi mu gihugu cya Uganda, ubu nyuma yuko ndikubona ndikugenda ntera imbere nifuje gukorana indirimbo n’umuhanzi Ishyangaryera Oscar uherereye mu gihugu cya Kenya, kuko ndamukunda kandi mbona arushaho kugenda atera imbere”.

Yakomeje avuga ko afite inzozi zo gushaka abahanzi bakomeye ngo bakorane indirimbo kugirango bimufashe kugera ku rwego mpuzamanga. “Ubu ndimo nkomeza gukora cyane umunsi ku munsi kugirango ngere ku rwego rushimishije, uretse Ishyangaryera hari n’abandi bahanzi ndimo nkomeza kuvugisha bafite ubunararibonye kugirango dukomeze dufatanye umurimo w’Imana, ariko sinahita mbatangaza ubu, ikindi kandi iyo uri mu mbaraga z’umwuka biba aribyiza cyane kuko uba ubikora bikaba byiza iyo ubikunze”.

Atamba avuga ko uwakenera ibihangano bye yabisanga kuri You Tube Channel yitwa “Hossanah Choir TV”.

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News