Ikiganiro n’umusore wifuza kuzaba umuhanzi mpuzamahanga mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Umuhanzi Kwizera Theophile uririmba indirimbo zihimbaza IMANA yasangije IGICUMBI NEWS byinshi ku buzima bwe nuko yinjiye mu mwuga w’ uburirimbyi.

KWIZERA Theophile uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ukorera umuziki we mu mujyi wa Kigali, yavuze ko kwinjira mu buhanzi ari impano yavukanye yo kuririmba birangira atangiye urugendo rwo kuyishyira mu bikorwa.

Kwizera yakomeje abwira Igicumbi News ko akinjira mu buhanzi byabanje kumugora ariko azagushyiramo umwete kugirango agere kundoto ze.

Avuga ko ari urugendo amazemo imyaka itatu, akaba amaze gushyira ahagaragara indrimbo eshanu: “Maze inyaka itatu ninjiye mu mwuga w’ubuhanzi maze gukora indirimbo eshanu, Kandi hari n’izindi eshatu ziri muri Studio, harimo nisohoka mu ntangiriro z’uku kwezi tugiye kwinjiramo kwa Gatatu”.

Igicumbi News yifuje kumenya niba Kwizera hari umuntu waba amutera inkunga adutangariza ko hari abo yavugishije bifuzaga ko bamutera inkunga ariko ntibyari byakunda kubera ko hajemo icyorezo cya COVID -19. Yagize ati: “Nibyo koko hari bamwe mubatera nkunga twari twavuganye bambwira ko COVID-19 niramuka igabanyije ubukana ibikorwa by’ingendo mu gihugu bigakomorerwa bazangeraho bidatinze tukaba twakorana”.

Kwizera avuga ko indoto ze ari ukuba umuhanzi mpuzamahanga rurangiranwa mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Zimwe mu ndirimbo afite harimo iyitwa Mbese ninde, Mbegibyishyimo ndetse n’iyitwa Mwana Wanjye,  izasohoka mu kwezi gutaha ni Ntacyo Nabona.

NIYONIZERA Emmanuel Moustapha/Igicumbi News