Imbwa niyo yavumbuye ikihebe Abu Bakr al-Baghdadi

Abu Bakr al-Baghdadi umuyobozi mukuru w’umutwe wa Islamic State (IS) bishoboka ko ari we muntu washakishwaga kurusha abandi bose ku isi, yariyishe ubwo yari yugarijwe n’igitero cy’abakomando ba Amerika mu majyaruguru ya Syria nk’uko byemejwe na perezida Trump.

Uyu mugabo yari yarashyiriweho igihembo cya miliyoni $25, yashakishwaga na Amerika n’inshuti zayo kuva mu myaka itanu ishize umutwe wa Islamic State wakwimonogoza.

Ku gasongero kawo, IS yageze aho itegeka ku buso bwa 88,000km² , ahantu haruta u Rwanda inshuro enye, ku butaka bunyuranye kuva mu burengerazuba bwa Syria kugera mu burasirazuba bwa Iraq.

Perezida Trump niwe muntu wa  mbere watangaje ko Baghdadi yapfuye aho yavuze ko yari yarahungiye mu muhora wo munsi y’ubutaka ari kumwe n’abana batatu mu gitero yari yagabweho maze akiturikirazaho igisasu ubwo ingabo za Amerika zari zoherejemo imbwa.

Trump avuga ko nubwo umubiri we washwanyaguritse ariko ibipimo byagaragaje ko ari we.

Yagize ati: “Umwicanyi ukomeye, wateye benshi umubabaro n’urupfu nawe yakuweho nabi – ntayindi nzirakarengane azongera kubabaza, umwana cyangwa umugore.

Yapfuye nk’imbwa.Yapfuye nk’ikigwari. Isi ubu iratekanye kurusha.

Kuri ubu Perezida Donald Trump yagaragaje imbwa (gusa ntiyavuga amazina yayo) ngo “yakoze akazi gakomeye mu kubona no kwica uwategekaga Islamic State Abu Bakr al-Baghdadi!”

Ibiro by’ingabo za Amerika, Pentagon, byatangaje ko imwe mu mbwa ebyiri zoherejwe mu muhora guhigamo uyu mugabo yakomeretse cyane.

@igicumbinews.co.rw