Imbyaro zirimo kugabanuka cyane ku isi

Abashakashatsi bavuga ko isi ikwiye kwitegura ingaruka zo kuba imbyaro ziri kugabanuka mu buryo butangaje ku isi.

Ikigereranyo cy’abana bavuka cyerekana ko hafi buri gihugu ku isi kizaba gifite abaturage bagabanutse cyane mu mpera z’iki kinyejana.

Ibihugu 23 – birimo Ubuyapani na Espagne – ababituye bashobora kuzaba baragabanutseho kimwe cya kabiri mu 2100.

Aba bashakashatsi bavuga ko abatuye ibihugu bazaba biganjemo abari mu zabukuru.

Ni iki kiri kuba?

Igipimo cy’imbyaro – ikigereranyo cy’abana umugore umwe abyara – kiri kumanuka.

Niba iki kigereranyo kimanutse kikagera munsi ya hafi 2.1, icyo gihe umubare w’abatuye igihugu utangira kugabanuka.

Mu 1950, abagore bari ku kigereranyo cyo kubyara abana 4.7 mu buzima bwabo.

Abashakashatsi ba Kaminuza ya Washington ikigo cy’imibare mu by’ubuzima, bavuga ko kiriya kigereranyo cyari kigeze hafi ya 2.4 mu 2017.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe muri The Lancet, buteganya ko iki kigereranyo kizaba kigeze kuri 1.7 mu 2100.

Kubera ibyo, aba bahanga bateganya ko umubare w’abatuye uyu mubumbe uzagera ku gasongera ukaba miliyari 9.7 ahagana mu 2064, mbere yo kumanuka ukaba miliyari 8.8 mu mpera z’iki kinyejana.

Umushakashatsi Prof Christopher Murray yabwiye BBC ati: “Icyo ni ikintu gikomeye; kuba abaturage b’ibihugu byinshi ku isi bari kugabanuka.

“Ni ikintu kigoye gutekereza no kwemera uburyo bikomeye; kandi bidasanzwe, bizadusaba gutegura sosiyete zituye isi”.

Kuki imbyaro ziri kugabanuka?

Ntabwo ari ikibazo cy’intanga cyangwa ibindi abantu batekereza iyo havuzwe ikibazo cy’imbyaro.

Ahubwo birava ku kuba abagore benshi bari kwiga no gukora imirimo, hamwe no kuboneka kw’imiti iringaniza imbyaro, ibi bituma abagore bahitamo kubyara bacye.

Mu buryo bwinshi, kugabanuka kw’abatuye isi ni inkuru nziza.

Ni ibihe bihugu byugarijwe?

Abatuye Ubuyapani biteganyijwe ko bazagabanuka bakava kuri miliyoni 128 mu 2017 bakagera munsi ya miliyoni 53 mu mpera z’iki kinyejana.

Ubutaliyani bwiteze igabanuka nk’iri aho abaturage bazava kuri miliyoni 61 bakagera kuri 28 mu gihe nk’icyo.

Ibyo ni bibiri mu bihugu 23 – birimo na Portugal, Thailand, Espagne na Korea y’Epfo – biteganyijwe ko ababituye bazagabanukaho kimwe cya kabiri.

Imibare

 

Prof Christopher Murray ati: “Iryo ni igabanuka ridasanzwe”.

Ubushinwa, igihugu ubu gituwe kurusha ibindi ku isi, biteganyijwe ko abagituye bazagera ku gasongero bakaba miliyari 1.4 mu myaka ine iri imbere, mbere yo kumanuka bakaba miliyoni 732 mu 2100. Ubuhinde nabwo bizajya kumera nk’ibi.

Gusa, iki ni ikintu kizaba hafi ku isi yose, mu bihugu 183 ku 195 ikigereranyo cy’imbyaro kizamanuka kigere munsi y’igikwiriye.

Ibi se ni ikibazo?

 

Ushobora kwibaza ko ibi ari byiza ku bidukikije. Abantu nibaba bacye bizagabanya kohereza ibyuka bihumanya ikirere no gutema amashyamba ngo bahinge.

Prof Murray agira ati: “Ibyo ni byiza uretse kuzaba hari abashaje benshi kurusha abato, ibyo bikazana ingaruka z’iyo miterere mishya y’imyaka y’abatuye isi”.

Ibyo abahanga bateganya:

  • Abatarengeje imyaka itanu bazagabanuka bave kuri miliyoni 681 mu 2017 babe miliyoni 401 mu 2100.
  • Abarengeje imyaka 80 baziyongera bave kuri miliyoni 141 mu 2017 babe miliyoni 866 mu 2100.

Prof Murray yongeraho ko ibi bizatera impinduka zikomeye. Ati: “Bintera ubwoba kuko mfite umukobwa w’imyaka umunani, nkaba nibaza uko isi izaba imeze.

Abavuka bazagabanuka cyane

 

Ni ikihe gice kinini cy’abantu kishyura imisoro? Ni bande bishyura ibihabwa abari mu zabukuru? Ni bande bita ku bari mu zabukuru? Ese abantu bazabasha kureka akazi bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru?

Prof Murray avuga ko “bikenewe cyane ko isi izagera hariya yiteguye”.

Ese hari ibisubizo?

 

Ibihugu bikize, byemera kwakira abimukira ngo byongere ababituye bizibe icyuho cy’abari kugabanuka.

Gusa bisa n’aho iki atari igisubizo cya hose kuko muri buri gihugu abaturage bari kugabanuka.

Prof Murray ati: “Tuzava mu gihe aho gufungura imipaka bitera impaka, tugere aho turwanira abimukira, kuko bazaba ari bacye”.

Ibihugu bimwe byatangiye kwitegura bifata ingamba zirimo kongera igihe cy’ikiruhuko cy’ababyeyi bombi mu gihe babyaye, kwita ku bana ku buntu, guha ababyeyi amafaranga n’ibindi, ariko nta gisubizo kirashe (cyangwa gitomoye, mu Kirundi) gihari.

Suwede yabashije kongera kuzamura ikigereranyo cy’imbyaro kiva kuri 1.7 kigera kuri 1.9. Gusa ibindi bihugu byinshi biracyagowe. Nka Singapore ikigereranyo cy’imbyaro kiri kuri 1.3.

abaturage

 

Prof Stein Emil Vollset avuga ko ingamba zo kurwanya igabanuka ry’abaturage mu myaka iri imbere zizaba akazi gakomeye ku bihugu byinshi.

Ati: “Kuko bizaba bitagomba guhungabanya uburenganzira bw’abagore”.

Kuri Afurika bite?

 

Abatuye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biteganyijwe ko bazikuba gatatu bakarenga miliyari eshatu mu 2100.

Aba bashakashatsi bavuga ko Nigeria izahinduka igihugu cya kabiri gituwe cyane ku isi na miliyoni 791 z’abaturage.

Prof Murray ati: “Tuzagira abantu benshi bakomoka muri Afurika mu bihugu byinshi uko imyaka igenda ishira.”

Kuki ikigereranyo cya 2.1 gikwiye?

 

Ushobora kwibaza ko umubare ukwiye kuba 2.0 – ababyeyi babiri bafite abana babiri – kugira ngo umubare w’abaturage ntuhinduke.

Ariko n’ahari ubuvuzi buhambaye, abana bose ntabwo bagera ku myaka y’ubukure. Impinja zivuka nazo si nyinshi cyane ziba ari igitsina gabo.

Ibihugu bifite ikigereranyo cy’impfu nyinshi mu bana binakenera ikigereranyo cy’imbyaro nyinshi.

Inzobere zivuga iki?

 

Prof Ibrahim Abubakar, wo muri University College London (UCL), ati: “Niba ibi byitezwe binafite igice cy’ukuri, kwimuka kw’abantu bizaba bikenewe cyane ku bihugu byose”.

Prof Abubakar avuga ko politiki z’ibihugu byose ku isi zikeneye guhinduka zigatekereza kuri ibi.

Ati: “Uburyo ibyiciro by’imyaka y’abantu biri mu mirimo bizaba ikibazo gikomeye abantu bakwiyongera cyangwa bagabanuka”.

@igicumbinews.co.rw