Imfungwa 4 zari zatorotse aho zavuriwaga Coronavirus zose zafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abafungwa bane bari bafunzwe by’agateganyo bakaza gutorokera aho bavurirwaga COVID-19. Batorotse  mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bafatwa bukeye kuwa Kane tariki ya 09 Nyakanga. Batorotse ubwo barimo kuvurwa Koronavirusi mu ishuri ryisumbuye rya ASPEK riri mu murenge wa Kibungo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bafungwa  bari batorotse ari bane. Batatu bari bakurikiranweho  icyaha cy’ubujura naho  uwitwa Mubyarirehe yari ukurikiranweho icyaha cyo kuvuga amagambo y’iterabwoba.

Yagize ati  “Hari ku mugoroba wa tariki  ya 08 Nyakanga bamena amadirishya yo mu kigo bavurirwagamo baracika. Nyuma ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi iza kubafata bose.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uwitwa Mubyarirehe w’imyaka 52 bakunze kwita Nyamayarwo yafatiwe iwe mu rugo mu murenge wa Mugesera, Nsabimana Olivier w’imyaka 30  yafatiwe mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana,  Banguwiha Jean Paul yafatiwe iwe mu murenge wa Zaza naho    Ndagijimana Dominque we yafatiwe mu murenge wa Mugesera aho yari acumbikiwe n’inshuti ye.  Abagize imiryango  y’aho bari bari bose  bajyanywe mu kato kugira ngo bakurikiranwe harebwe ko batanduye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bababonye bakihutira gutanga amakuru bagafatwa.

Yagize ati  “Bamaze gucika inzego z’umutekano habayeho gukorana n’izindi nzego z’ubuyobozi bagaragaza imyirondoro yabo n’aho bakomokaga. Kuri uyu wa Kane nibwo abaturage bo mu mirenge ya Kigabiro, Mugesera na Zaza baje kubona abo bantu bihutira guhamagara Polisi barafatwa.”

Kuri ubu inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ubuzima barimo gushakisha abo baba baragiye bahura nabo kugira ngo basuzumwe. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu guhanahana amakuru mu bijyane no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

@igicumbinews.co.rw