Iminsi 5 irashize umugabo n’umugore bacaga inyuma abo bubakanye bamatanye kubatandukanya byaranze

Hagiye gushira icyumweru, umugabo n’umugore barimo guca inyuma abo bashakanye muri Lodge imwe yo mu mujyi wa Lusaka, bamatanye kubatandukanya bikaba bikomeje kuba ingorabahizi.

Bikimara kuba bahise bajyanwa kwa muganga, ariko bagezeyo abaganga ntibagira icyo babamarira. Amakuru avuga ko ibi byakoze n’umugabo w’umugore basambanyaga, wari warahigiye kuzagwa gitumo umugore we arimo gusambana.



Imiryango y’abamatanye yagiye kureba umupfumu kugirango babafatanure, abasaba ibihumbi mirongo ine by’amakwaca(40,000K), arenga Miliyoni Miliyoni ebyiri z’amanyarwanda(2,000,000 Frw), kugeza ubu bamaze gukusanya ibihumbi cumi n’umunani na magana tanu by’amakwaca(18,500K) gusa, agera kuri hafi Miliyoni imwe y’amanyarwanda(1,000,000Frw). 

Iyi miryango ikomeje gushaka abagiraneza bayifasha kubona amafaranga asigaye. Ni igikorwa cyiyobowe n’umugore w’umugabo wamatanye, mu gihe umugabo we ufite umugore wamatanye yifashe akaba yanze no gutanga ku musanzu, ibituma bakeka ko ariwe watumye bafatana. Hari bamwe mu bo mu muryango babasabye ko bayoboka inzira y’amasengesho ariko abenshi babyanze arinayo mpamvu bayobotse inzira yo gukusanya amafaranga.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author