Imirenge yari yarashyizwe muri Guma mu Rugo yakuwemo




Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakuyeho Guma mu rugo ku mirenge yari yari yimazemo igihe kirenga ibyumweru bibiri.

Ni Nyuma yuko imwe mu murenge yashyizwe muri Guma mu rugo yihariye kubera ubwandu buri hejuru bwa Coronavirus bwayigaragaramo.



Nkuko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibitangaza ivuga ko iyo mirenge ikomorewe hashingiwe ku igenzura ryakozwe n’Inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Covid-19, mu mirenge itandukanye yari iri muri guma murugo.

Minisiteri y’Ubutegetsi mu itangazo ryayo yamenyeshe uturere bireba ko imirenge yari muri guma murugo yakuwemo guhera kuri uyu wa kane Tariki 02 Nzeli 2021.

Imirenge yakuwe muri guma harimo umurenge wa Byimana wo mu karere ka Ruhango, hakaba n’Imirenge ya Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri yo mu karere ka Kayonza.

Imirenge yakuwe muri guma mu rugo yo mu karere ka Gatsibo, ni Muhura, Remera na Kageyo naho mu karere ka Huye, ni imirenge ya Tumba na Gishamvu.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye imirenge yakuwe muri guma mu rugo, ko ikomeza nayo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse inzego z’ibanze n’iz’umutekano zigakomeza kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa neza.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: