Imodoka y’Umunyarwandakazi uba muri Amerika yahiye irakongoka ayirimo Imana ikinga akaboko

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane Tariki ya 16 Kamena 2022, saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ku musaha yo mu Rwanda akaba Yari mu ijoro nka saa mbili zo muri Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Idaho nibwo hahiye imodoka y’Umunyarwandakazi ubwo yari ari kuva ku masomo dore ko yiga muri imwe muri kaminuza yo muri ako gace.



Uyu munyarwandakazi mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Igicumbi News, yavuze ko yari arimo ataha imodoka ayitwariye ishya ayirimo ariko kubwa mahirwe ayivamo maze imodoka ihereko irashya irakongoka nkuko ku mafoto n’amashusho Igicumbi News yabonye abigaragaza.

Ati: “Nari ndimo ntaha ndi mu muhanda ntwaye numvise imodoka itangiye gushya cyane mu bice by’imbere nuko ndaparika navuyemo muri ako kanya imodoka yahiye nkuko namwe mubibona, gusa ndashima Imana kuba yakinze akaboko njye nkavamo ndi muzima nubwo ubu agahinda ari kose ndetse nkaba numva nagize n’ihungabana”.



Uyu munyarwakazi yakomeje avuga ko nubwo yagize ihungabana ariko imodoka ye yari iri mu bwishingizi.

Ati: “Imodoka yo yari mu bwishingizi gusa nyine ndategereza ko hari icyo baza kumfasha hanyuma nkazagura Indi nubwo binkomereye.”

Yakomeje ashima Imana ko yamurinze muri iyi mpanuka akaba agihumeka umwuka w’abazima.



Emmanuel Niyonizera Moustapba/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: