Impamvu Seninga yirukanywe umukino utararangira

Seninga Innocent wari umutoza wa Musanze FC, yeretswe umuryango nyuma yuko anyagiwe n’ikipe ya Gasogi United ibitego bine kuri kimwe nyamara ari umukino ikipe ya Musanze FC yakagombye Kuba yatsinze dore ko ariyo yafunguye amazamu

Umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC Tuyishime Placide uzwi nka Trump mu kiganiro ahaye RBA agize ati :” ndamwirukanye Kandi siyinjire no muri coaster nagume I Bugesera agumane n’umugore we”.

Seninga Innocent yirukanwe muri Musanze FC kubera ikibazo cy’umusaruro muke

Uko imikino yarangiye Kuri uyumunsi muri Primus National League
As Kigali 3-1 Rayon Sports
APR FC 1-0 Espoir
Gasogi 4-1 Musanze

Kanda hasi wumve uko byagenze:

 

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News