Impinduka mu bikorwa byo Kwibuka27

Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje ko ibikorwa byo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizatangizwa tariki 7 Mata 2021, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Igihugu uzabera ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Bitandukanye n’umwaka ushize ubwo Abanyarwanda bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, kuri iyi nshuro nyuma y’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Kigali hazakurikiraho umuhango nyir’izina uzabera i Rusororo mu Intare Arena.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iki gikorwa kizakurikira umuhango wo gutangiza icyunamo ari nacyo kizavugirwamo ubutumwa nyamukuru.

Mu bazacyitabira harimo abayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abo mu nzego z’ibanze, abikorera, abanyamadini n’abacitse ku icumu n’ibindi byiciro bitandukanye.

Ati “Mbega ibyiciro byose by’Abanyarwanda bizahagararirwa muri icyo gikorwa kizabera mu Intare Arena, kirangwe n’ibiganiro, ubuhamya, indirimbo ndetse n’ubutumwa nyamukuru bugenewe Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’amahanga yose. Icyo ni igikorwa gishya ugereranyije n’umwaka ushize.”

Dr Bizimana yavuze ko abandi Banyarwanda bazakurikira ibi bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ririmo Radio na Televiziyo, ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

CNLG ivuga ko ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba w’icyunamo byose nta bizaba. Ni mu gihe kandi icyumweru cy’icyunamo ibikorwa bisanzwe biba mu bihe bisanzwe byo kwibuka bizaba hatangwa ibiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko gushyingura byemewe, ni nako bizagenda aho uturere twagiye tubona imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri uyu mwaka bizakorerwa ku nzibutso ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Dr Bizimana ati “Bivuze ko abaturage bafite ababo bataburuwe muri ibi bihe, imiryango izajya igena abayihagararira bakurikije umubare, inzego z’ibanze zizabikurikirana, iz’umutekano n’iz’ubuzima zizabikurikirana nk’uko bisanzwe ku buryo amabwiriza yubahirizwa.”

Yakomeje agira ati “Iki kirajyana no kuba abantu bajya gushyira indabo ku nzibutso nabyo ni ibintu bifasha kwibuka ababo, kuzirikana abacu, icyo gikorwa nacyo abantu bashobora kuzajya bajya kugikora ariko bubahirije nanone ya mabwiriza yo kwirinda Covid-19, birinda kugenda ari benshi, ari ikivunge, hakajyayo umubare ugenwe wemewe.”

Dr Bizimana avuga kandi ko abantu bakwiye kwirinda kujya bafata amamodoka arimo abantu benshi ngo babaherekeze nk’uko byari bisanzwe ahubwo bagashishikarizwa bajya bipimisha Covid-19, mbere yo kujya ku nzibutso.

Ati “Bashobora kubikora mu byiciro bitandukanye cyangwa ku minsi itandukanye, ariko tubanashishikariza kubanza kwipimisha Covid-19 bakamenya uko bahagaze noneho kuba bagiye no kujya mu ruhame icyo bakacyubahiriza kandi bakirinda kugendera rimwe ari benshi. Inzego ntizabyemera kuko amabwiriza aba agomba kubahirizwa uko ateye.”

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 hateganyijwe ibiganiro bizajya bibera mu bigo bitandukanye na za Minisiteri aho bizajya bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga abakozi babyo bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi(PHOTO:INTERNET)

@igicumbinews.co.rw