Impinduka mu bikorwa byo kwibuka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje impinduka mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020 yafashe icyemezo cyo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, yongera igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu.

Mu itangazo, CNLG yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu mpinduka zakozwe, igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Turere ku wa 7 Mata 2020 mu gitondo, cyari giteganyijwe gukorwa n’itsinda rito, nta kizaba.

Abaturage bose bazakora ibikorwa byo Kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru rya radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambanga, bakurikire igikorwa gitangiza icyunamo kizabera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku rwibutso rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro, kuwa 13 Mata 2020 mu gitondo, nacyo ntakizaba.

CNLG ivuga ko gahunda zihariye z’ibikorwa byo Kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy’icyunamo guhera tariki 7 kugeza 13 Mata 2020, kugira ngo zifashe abaturage kwibuka bari mu ngo zabo.

@igicumbinews.co.rw