Impunzi zavuye muri Libya zaraye zigeze mu Rwanda zirimo gufashwa iki ?
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko ikicyiro cya mbere cy’impunzi 66 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye.
Aba bahagurutse n’indege ku kibuga cya Misrata muri Libya ahagana saa moya z’ijoro ryo kuwa kane, barimo abana badafite ababo, abagore n’abandi bageramiwe kurusha abandi, ije mu Rwanda.
Charlie Yaxley umuvugizi wa UNHCR muri Africa yabwiye BBC ko aba bantu bagaragaje impamvu zikwiriye ko aribo baherwaho bazanwa mu Rwanda.
Avuga ko nibagera mu Rwanda bari busabe ibyangombwa by’ubuhunzi.
Bwana Yaxley ati: “Hari abazafashwa kujya mu bindi bihugu bari barasabyemo ubuhungiro mbere, hari abazafashwa gutura mu Rwanda, cyangwa abazabyifuza tubafashe gusubira iwabo”.
Aba bantu ariko icyifuzo cyabo cya mbere cyiba ari ukujya kuba mu Burayi, Bwana Yaxley avuga ko abantu babizeza ibidashoboka by’uko bazabacisha muri Libya bakabagezayo.
Ati: “Ariko muri Libya barahohoterwa, barafungwa …Mu kwezi kwa karindwi hari abarenga 50 baguye mu gitero cy’indege, kuza mu Rwanda ni byiza kuri bo urebye ibibugarije [muri Libya].
Bwana Yaxley avuga ko mu Rwanda UNHCR izabaha ibyo barya, amazi, ibyo batekesha, ibiryamirwa n’ibindi byangombwa nkenerwa.
Ati: “Tunafite abantu icyenda b’abaganga barimo abavura ibibazo byo mu mutwe n’abajyanama kabuhariwe mu gufasha abana n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo babafashe kubera ibibi babonye muri Libya”.
Mu baraye bageze mu Rwanda UNHCR ivuga ko umuto muri bo ni Hadia ufite amezi abiri, yavukiye mu kigo bari bacumbikiwemo muri Libya, ababyeyi be ni abo muri Somalia.
Izi mpunzi ziganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika zahise zijya gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Bugesera kuri 40Km uvuye i Kigali.
Muri iki gikorwa u Rwanda rwemeye kwakira izi mpunzi 500 mu zirenga 4500 zifungiye mu bigo bashyirwamo muri Libya iyo inzozi zabo zo kwambuka Mediteranee bakajya iburayi zibirijwemo.
@BBC