Imwe mu myanzuro yavuye mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ibiganiro byatangiye hagati y’u Rwanda na Uganda, bikwiye kuba umwanya wo gusasa inzobe no kubwizanya ukuri, hagamijwe gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo habaye inama ya mbere ya komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda, iteganywa n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama, agamije gusana umubano wangiritse hagati y’u Rwanda.
Iyi nama yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iribanda ku bibazo birimo ko Uganda icumbikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Nduhungirehe ririmo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Maj General Frank Mugambage; Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS, Major General Joseph Nzabamwita n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano, Col Anaclet Kalibata.
Mu bihugu by’abahuza hari Umujyanama muri ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, Minisitiri w’intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa RDC, Inzun Justin Kakiak.

Itsinda rya Uganda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa ririmo Minisitiri w’umutekano Gen. J.J Odongo Abu, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb Joseph Ocwet, Intumwa nkuru ya Leta William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Oliver Wonekha.

Ibi biganiro byagize ibice bibiri, icya mbere cyo gufungura inama cyari cyemerewe gukurikrwa n’itangazamakuru, n’icya kabiri cyabereye mu muhezo. Nduhungirehe yashimiye intumwa za RDC na Angola zitabiriye ibi biganiro, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bw’abayobozi b’ibyo bihugu mu mutekano w’akarere.

U Rwanda rwashyikirije Uganda urutonde rw’Abanyarwanda ifunze binyuranyije n’amategeko, yemera ko igiye gukurikirana iki kibazo ikazarekura abo bizagaragara ko badafite ibyaha bashinjwa n’inkiko.

Ni umwe mu myanzuro y’inama yahuje intuma za Guverinoma ya Uganda n’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, igamije gushakira umuti ikibazo cy’umubano utifashe neza umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ni yo nama ya mbere ihuje impande zombi nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye ku wa 21 Kanama i Luanda muri Angola, ari nayo ateganya ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Umwanzuro wa mbere w’iyi nama y’i Kigali ureba Abanyarwanda byakomeje kuvugwa ko bafungiwe muri Uganda, abenshi ntibagezwe imbere y’inkiko ahubwo bagakorerwa iyicarubozo, nyuma bakajugunywa ku mipaka y’u Rwanda.

Ugira uti “U Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, maze Repubulika ya Uganda yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.”

Ubwo buryo kandi ngo ni nabwo bugomba gukoreshwa ku baturage b’ibihugu byombi. Umwanzuro wa gatatu ni uko ibihugu byombi byemeranyije kurwanya ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa kimwe muri byo.
Umwanzuro wa kane uvuga ko ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe ko mu gihe kiri imbere hazajya habaho ubufatanye mu gukurikirana abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Undi mwanzuro ni uko ibihugu byombi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”
Byemeranyije ko ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu hamwe n’izindi ngingo, byo bizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala muri Uganda nyuma y’iminsi 30, hagakomeza kuganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda.

U Rwanda rwakomeje gushinja Uganda gufunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko no kubakorera iyicarubozo, ndetse mu minsi ishize hari Abanyarwanda 32 bo muri ADEPR bagejejwe mu gihugu nyuma y’igihe bafungiwe muri Uganda.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko ku bantu bivugwa ko bafungiwe muri Uganda, hazakoreshwa inzira zisanzwe z’amategeko, ari ko uretse n’abari muri Uganda uyu munsi “no mu gihe kiri imbere, ku bihugu byombi, buri wese agomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwavuze ikibazo uko giteye ngo gishakirwe umuti, ari nayo mpamvu inama yatinze kandi ngo si ubwa nyuma ibihugu byombi biganiriye.
Ati “Twatanze urutonde ngo bakusanye amakuru ku byerekeye ifungwa ryabo, bayakoreho iperereza, hanyuma inama itaha bazagire icyo batubwira ku byerekeye inzira z’amategeko nko gushyikirizwa inkiko ku bafite ibyo bashinjwa, hanyuma abadafite ibyo bashinjwa bakarekurwa.”
Ntabwo yatangaje umubare w’Abanyarwanda bari ku rutonde u Rwanda rwashyikirije Uganda, ariko ngo yizeye ko izagira icyo ikora kuri uru rutonde.

Uganda yahakanye gucumbikira abagamije guhungaanya umutekano w’u Rwanda
Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y’ibirego u Rwanda rushinja Uganda byo gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC na FDLR, nta nyungu n’imwe yaba ibifitemo.
Yakomeje ati “Uganda ntabwo icumbikiye, ntabwo izacumbikira, ntabwo izarebera, ntabwo izashishikariza abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. N’umuntu ubikora azakurikiranwa hashingiwe ku mategeko.”

“Igihari ni uko nta nyungu n’imwe dufite mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko ntekereza ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Uganda.”

Minisitiri Kutesa yavuze yavuze ko birebana no kuba yemera ibirego by’u Rwanda, bikwiye kumvikana ko iyi nama yakoranye kubera amasezerano y’abakuru b’ibihugu yasinyiwe i Luanda muri Kanama, aho bagomba gusuzuma buri ngingo yose buri gihugu cyagaragaje ko gishinja ikindi. Yavuze ko iyi ari inama ya mbere ariko hari umwanya wo ‘kugenzura ingingo zose”, hakaboneka n’uburyo bwo kuzikemura.

 

@igicumbinews.co.rw