Inama y’Abaminisitiri yakomoreye ibikorwa bitandukanye

Inama y’Abaminisitiri yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungura mu gihe cya vuba nyuma y’amezi asaga atandatu afunze mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyi ngingo ni imwe mu zagarutsweho mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa ariko hiyongeraho izindi nshya zirimo no gufungura amashuri.

Yagize iti “Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.’’

Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu ngamba nshya zo kurwanya Coronavirus, amashuri azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri ariko ntihatangajwe igihe azafungurira.

Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko hakenewe kurebwa uko aho abana biga barara ku ishuri bazaryama, ibitanda bazakoresha niba bizatuma bahana intera yagenwe n’ibindi mu kwirinda Coronavirus.

Ku wa 19 Kamena 2020 nibwo Mineduc yatangaje ko hagiye kubakwa mu buryo budasanzwe ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932 bikenewe ku buryo byarangirana na Kanama 2020 mu kwirinda ubucucike mu mashuri.

Mu zindi mpinduka zikomeye zakozwe mu ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 zirimo ko amasaha y’ingendo yongerewe iminota 60 ava saa Tatu ashyirwa saa Yine z’Ijoro; ingendo zitwara abagenzi mu modoka rusange zakomorewe mu gihugu hose ndetse abanyonzi na bo bemererwa gukora.

  • Ingamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri:

-   Ingendo zirabujijwe guhera saaYine z’ijoro (10:00 Pm) kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 Pm).

-  Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi ziremewe.

-  Amakoraniro y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

-  Abitabira inama ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

-  Abatwara amagare mu bikora by’ubucuruzi (abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Ingamba zafashwe zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda harabarurwa abantu 29 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihe abamaze kucyandura ari 4798 mu bipimo 484 841 byafashwe. Muri bo 3080 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1689 bakirwaye.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

 

 

 

 

 

@igicumbinews.co.rw