Inama y’Abaminisitiri yatangaje ibikorwa bisubukurwa n’ibikomeza gufungwa

Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zinyuranye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo ko ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukurwa ndetse imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikaba yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri, yayobowe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro. Yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza izindi nshya zigomba guhita zitangira gukurikizwa ndetse zikazongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Muri serivisi zakomorewe harimo ijyanye n’ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda.

Uburyo iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa buzagenwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Ikindi gikorwa kiri mu byakomorewe ni ikijyanye no gushyingirwa mu nsengero nubwo zo zitaremererwa gufungura mu buryo busesuye.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko “Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.’’

Imyanzuro ku koroshya ingamba zimwe na zimwe zafashwe mu guhangana na Coronavirus yagumishijeho izashyiriweho Uturere twa Rusizi na Rubavu kuko nta ngendo zituvamo n’izerekezamo zemewe.

Ubwandu bushya buboneka ku butaka bw’u Rwanda bufitanye isano n’abakora ingendo zambukiranya imipaka, irimo uw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rusizi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu gihugu hose, udupfukamunwa tuzakomeza kwambara neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi, serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, abacuruzi bakanguriwe kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ingendo ziracyabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 636 bayanduye mu bipimo 96 801 bimaze gufatwa, 338 barayikize mu gihe 296 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.

-   Serivisi zemerewe gukora

a. Ibikorwa by’inzego za leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

b. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

c. Hoteli zizakomeza gukora ndetse zemerewe no kwakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

d. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

e. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima muri utwo turere twombi. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

f. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose.

g. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

h. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

i. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

-  Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (Cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

b. Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rubavu na Rusizi zirabujijwe. Imodoka zitwara ibicuruzwa n’ibiribwa zo zemerewe gukomeza gukora.

c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

d. Insengero zizakomeza gufunga. Abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19 mu rwego rwo kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

e. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.

f. Utubari tuzakomeza gufunga.

g. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungwa.

 

 

 

 

@igicumbinews.co.rw