Inama y’Abaminisitiri yatangaje Servisi zifungurwa n’izikomeza gufungwa

Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse ko ingendo hagati y’intara zemewe ariko ko kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bibujijwe.

Iyi nama y’Abaminisitiri, ni imwe mu zari zitegerejwe n’abaturarwanda benshi nyuma y’aho mu minbsi ibiri ishize benshi bari bazi ko bari bwemererwe kongera gusubukura ingendo zihuza intara, ariko ku munota wa nyuma bakamenyeshwa ko uwo mwanzuro uzasuzumwa neza mbere y’uko utangira gukurikizwa.

Perezida Kagame yihanganishije abanyarwanda bahungabanyijwe no kuba gahunda bari bamaze iminsi barishyizemo y’uko ku wa 01 Kamena ingendo zihuza intara ndetse na moto zitwara abagenzi zizakomorerwa, aca amarenga ko hari igisubizo cyiza bashobora kubona mu nama yo ku wa 02 Kamena.

Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yashimiye abanyarwanda ku bufatanye bukomeje kubaranga mu kurwanya indwara ya COVID-19, inabibutsa gukomeza kutirara mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara.

Umwe mu myanzuro ikomeye abantu bari bategereje ni ujyanye no gukomorera moto zitwara abagenzi zari zimaze iminsi 74 cyo kimwe n’ingendo zihuza intara bibujijwe. Gusa Guverinoma yavuze ko nubwo izi serivisi zombi zakomorewe, zitemewe mu turere twa Rubavu na Rusizi nyuma y’igenzura ku cyorezo cya Coronavirus ryahakorewe.

Mu Karere ka Rusizi ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 hagaragaye abarwayi batanu ba COVID-19 barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.

Minisiteri y’Ubuzima yahise ishyira ingufu mu gusuzuma ikibazo muri aka gace, yohereza impuguke zishinzwe kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, ndetse ingendo ziva n’izerekeza mu Karere ka Rusizi zirahagarikwa. Mu barwayi bashya bagaragaye ku wa 01 Kamena naho harimo abari barakoreze ingendo zambukiranye imipaka cyane cyane i Rusizi.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi na Rubavu twari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo iki cyorezo cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Iyi nama yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu gihugu hose biyongera ku barenze ibihumbi 70 bamaze gupimwa kugeza ubu ndetse ko udupfukamunwa tuzakomeza kwambara igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Ni mu gihe ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Serivisi zemerewe gukora

a. Ibikorwa by’inzego za leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

c. Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

d. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe ariko kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose ariko ntatware abantu barenze babiri.

e. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

f. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (Cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi z’ubuzima bahabwa.

b. Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rubavu na Rusizi zirabujijwe.

c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

d. Insengero zizakomeza gufunga.

e. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

f. Utubari tuzakomeza gufunga.

Kuba uturere twa Rusizi na Rubavu twashyizwe mu gisa n’akato, bigaragaza uburemere bw’ikibazo; gusa si ubwa mbere mu karere kamwe k’igihugu hagaragayemo iki cyorezo nk’uku, urugero rwa hafi ni urwo muri Mata ubwo ubu bwandu bwagaragaraga ku baturage bo mu Karere ka Gicumbi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko “byigeze kuba n’ahandi, umuntu umwe bwamubonetseho mu Karere ka Huye no muri Musanze” ariko iyo amabwiriza ashyizwe mu bikorwa mu minsi mike ikibazo kiba gikemutse.

Mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura ni abantu 384 mu gihe abakize ari 269 naho abapfuye ni babiri barimo umupolisikazi wari waragiye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga akandurirayo, akagaruka mu gihugu arembye. Yitabye Imana ku wa 02 Kamena 2020.

Mu bantu bose bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, 278 ni abayanduriye mu mahanga naho 106 ni abayanduriye mu gihugu bandujwe n’abavuye mu mahanga. Umubare munini w’abanduye iki cyorezo bari hagati y’imyaka 30 na 39.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yari aherutse gusaba ko habaho guhana mu buryo bwihanukiriye abantu barenga ku mabwiriza yo gukumira Coronavirus, kuko nubwo hafatwa ingamba zikomeye, iyo hari abatazubahirije bitabura guha icyuho icyorezo.

 

 

 

@igicumbinews.co.rw