Inama y’Abaminisitiri yemeje ibikorwa bifungurwa n’ibikomeza gufungwa

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zizongera gusubukurwa ku wa 1 Kamena ndetse ko ari nawo munsi moto zitwara abantu zizemererwa kongera gukora.

Ni imyanzuro y’inama yigaga ku buryo ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus ziri gushyirwa mu bikorwa, iheruka yari yabaye ku wa 5 Gicurasi ari nayo yari yagennye ibikorwa biba bifunguye n’ibikomeza gufungwa.

Usibye gusezerana imbere y’amategeko, nta yindi serivisi nshya yafunguwe ugereranyije n’izari zemerewe gukora mu byumweru bibiri bishize, icyahindutse ni amasaha yemewe y’ingendo aho mu mabwiriza asanzwe, ingendo zari zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo. Ubu mu byemezo bishya, ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo.

Mu ngamba zari zisanzwe, gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose ndetse kwambara udupfukamunwa bizakomeza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Ikindi ni uko serivisi zemerewe gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi). Abacuruzi bose barasabwe kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

Izi ngamba zizakomeza gukurikizwa mu gihe cy’iminsi 15, ari nabwo hazasohoka andi mabwiriza mashya yo gukurikiza.

Serivisi zemerewe gukomeza gukora

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe, ariko inyubako zikorerwamo imyidagaduro (gyms) zizakomeza gufunga.

c. Ingendo zemewe gusa hagati mu ntara. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe ariko zizasubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020.

d. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

e. Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa byo kwiyakira ntibyemewe.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Utubari tuzakomeza gufunga.
e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwifashishwa mu gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 1 Kamena 2020.

f. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

Magingo aya, mu Rwanda harabarurwa abantu 297 banduye Coronavirus, muri bo 203 bamaze gukira. Gusa imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umubare w’abarwayi ukomeje kumanuka umunsi ku wundi ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi ashize.

Nko kuva tariki ya 05 Gicurasi, iminsi ibiri niyo yagaragayeho abarwayi benshi kuko bari barindwi, indi yose bari munsi ya batanu ndetse hari n’aho hashize iminsi ibiri nta murwayi mushya uragaragara.

Ni mu gihe nko muri Mata ku wa 24, ariwo munsi habonetse umubare munini w’abarwayi kuko bari 22 kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda.

 

 

 

 

@igicumbinews.co.rw