Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (Media High Council) yakuweho

Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (Media High Council) yakuweho mu mavugurura amaze iminsi akorwa mu bigo bya Leta, inshingano zayo zishyirwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigo Gishinzwe Imiyoborere Myiza (RGB) aho cyahawe inshingano zijyanye no kubakira ubushobozi abanyamakuru.

Guhera umwaka ushize, Guverinoma iri gukora amavugurura mu miterere y’ibigo byayo hagamijwe kurushaho kubiha ubushobozi bukenewe kuzamura itangwa rya serivisi ku baturage.

Muri ayo mahugurwa, mu nzego zimwe umubare w’abakozi uragabanuka, mu zindi biyongere bitewe n’igikenewe kugira ngo inzego zirusheho gutunganya inshingano zazo kandi n’umutungo w’igihugu ugenda ku bakozi ugende aho bikenewe kandi uburyo serivisi zitangwa buzamuke.

Ni amavugurura yatumye ibigo bimwe na bimwe bifite inshingano zifite aho zihuriye bihuzwa, kugira ngo Guverinoma igabanye ikiguzi kigenda ku guhemba no kwita ku bakozi aho bidakenewe, imbaraga zongerwe mu bikorwa na serivisi z’iterambere abo bakozi bashinzwe.

Kimwe mu bigo byamaze kumenyekana ko byavuyeho harimo Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yari imaze imyaka 19 ifite mu nshingano kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru.

Iyi nama yagiyeho mu 2002 ishinzwe kugenzura ibitangazwa n’ibinyamakuru gusa mu 2013 inshingano ziyongeyeho guhugura no kubakira ubushobozi abanyamakuru ndetse n’ibinyamakuru ngo ibitangazwa bibe binoze n’imicungire y’ibitangazamakuru inoge.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, Musonera Gaspard yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amavugurura atari umwihariko wa MHC, kuko hari n’ibindi bigo byahujwe, byose bigamije kunoza imikorere.

Ati “Ntabwo wagira abakozi batatu aribo bafite inshingano z’urwego maze ngo ababafasha abe aribo benshi n’amafaranga abagendaho ari menshi. Ni kwa kureba ukavuga uti ariko ibi ntibyakora ukundi byarushaho kugira igisobanuro n’akamaro karenzeho?”

“Leta yaravuze iti hari aho dutakaza bitari ngombwa cyane, ugasanga mu nshingano nyamukuru z’urwego harimo abantu batatu ariko abandi bakozi babafasha mu nshingano ugasanga bagera ku icumi.”

Yatanze urugero rw’aho wasangaga inzego ebyiri cyangwa ibigo bibiri bya Leta bifite inshingano zijya gusa, nyamara buri rwego rufite abashinzwe imari barwo kandi bishoboka ko izo nzego zahuzwa, zikarebererwa n’umuntu umwe cyangwa bake bashinzwe imari n’icungamutungo.
Musonera yagize ati “Ni kwa kwisuzuma ngo amafaranga ashyirwe aho bikenewe kurenza ahandi, hakibazwa ahakenewe kongerwa n’ahari izirenze izikenewe, zikimurirwa aho zikenewe.

“Inzego za Leta ziberaho kugira ngo zigire ibyo zigeza ku baturage bijyanye n’iterambere. Ntabwo wafata ingengo y’imari yose ngo ishirire ku bakozi n’ibikoresho gusa ngo noneho usange umugabane ugiye ku bikorwa by’iterambere urushaho kugabanuka.”

Musonera yavuze ko inshingano z’Inama Nkuru y’Itangazamakuru zashyizwe muri MINALOC ari narwo rwego rwari rusanzwe rureberera iyo nama. Ibijyanye no kubakira ubushobozi abanyamakuru n’ibitangazamakuru byashyizwe muri RGB isanganywe n’ishami rishinzwe itangazamakuru.

Biteganyijwe ko ukwezi kwa Gashyantare 2021 kuzarangira amavugurura yarangiye ku bijyanye n’ishyirwa mu myanya ry’abakozi, ari nabwo hazamenyekana ibyavuye mu mavugurura.

Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo ivuga ko amavugurura agamije gutuma Leta igera ku ntego yihaye ko mu 2024, zirimo ko serivisi zishobora gutangwa mu ikoranabuhanga zaba zagezweho, kimwe n’ibindi biteganywa.

Media High Council yari imaze imyaka 19 ifite inshingano zirimo kubakira abanyamakuru ubushobozi no kunoza ibitangazwa
@igicumbinews.co.rw